Inama nyafurika y’abiga ibya farumasi izabera mu Rwanda muri Nyakanga 2015

Abibumbiye mu ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ibya farumasi (RPSA: Rwanda Pharmaceutical Students’ Association) bemerewe kuzategura ndetse bakanakira inama ya kane y’abanyeshuri biga ibya farumasi muri Afurika, izaba muri Nyakanga 2015.

Nk’uko bivugwa na perezida w’iri huriro, Israel Bimpe, ari na we wahagarariye u Rwanda mu nama nk’iyi yabereye mu gihugu cya Zimbwabwe, uyu mwaka, ngo ibi babyemerewe nyuma y’uko abisabye.

Iyi nama izamara icyumweru izahuza abanyeshuri biga ibya farumasi barenga 300 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Izarangwa n’ibiganiro binyuranye bijyanye n’umwuga w’abiga cyangwa abize ibya farumasi, ibijyanye n’ubumenyi (science) ndetse n’uburezi mu bijyanye na farumasi, n’ibindi.

Israel Bimpe, Perezida w'ihuriro ry'Abanyeshuri b'Abanyarwanda biga ibya farumasi .
Israel Bimpe, Perezida w’ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ibya farumasi .

Ihuriro ry’abanyeshuri bo mu Rwanda biga ibya farumasi (RPSA), ni umuryango udaharanira inyungu uhuriwemo n’abanyeshuri 390 biga ibya farumasi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ndetse n’abiga ibijyanye n’uyu mwuga mu ishami rya Mount Kenya University ry’i Kigali.

Iri huriro rivuganira abiga ibya farumasi mu Rwanda, rigamije gutuma ubuzima bw’abaturarwanda bumera neza ribinyujije mu gutanga amakuru, kwigisha, gukora ubushakashatsi ndetse no gufatanya n’andi mahuriro, yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ryita kandi ku guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abarigize.

Bamwe mu banyeshuri b'Abanyarwanda biga ibya farumasi mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya diabete.
Bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga ibya farumasi mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya diabete.

Iri huriro kandi rikorana n’andi mahuriro y’abanyeshuri biga ibya farumasi bo mu bindi bihugu byo ku isi, binyuze muri federasiyo y’abiga ibya farumasi ku isi (IPSF: International Pharmaceutical Students’ Federation).

U Rwanda rubaye igihugu cya kane kigiye kwakira iri huriro nyafurika ry’abiga ibya Farumasi nyuma ya Algeria yabimburiye ibindi bihugu, Tanzania yakiriye ihuriro rya kabiri, na Zimbabwe yakiriye irya gatatu ryabaye muri uyu mwaka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu myaka mike u Rwanda ruzaba rumaze kuba ihuriro ry’inama mpuzamahanga

Anatole yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

iyi nama izatuma abiga farmasi bo mu Rwanda bongera kuzamura imyimvire dore ko aha bazaharahurira ubwenge dore abazayitabira abzahuza inama maze ibizavamo ibyinshi bikazasigara mu Rwanda

hadi yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka