U Buholandi bwijeje gushora imari mu Rwanda

Ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Ministiri w’igihugu cy’u Buholandi ushinzwe iterambere n’ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen, byashojwe impande zombi zemeranyijwe kwagura umubano no kuzana ishoramari ry’u Buholandi mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 13/11/2014, Ministiri Ploumen yatangarije abanyamakuru ko amasezerano hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda hamwe n’abashoramari b’abaholandi ari mu nzira zo gushyirwaho umukono.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi barimo Minisitiri mushikiwabo baganira na Minisitiri w'igihugu cy'u Buholandi ushinzwe iterambere n'ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo Minisitiri mushikiwabo baganira na Minisitiri w’igihugu cy’u Buholandi ushinzwe iterambere n’ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen.

“Turashaka uko twarushaho gukorana ku buryo burenze ubwari busanzweho bwo gutanga inkunga gusa; aho abashoramari ku ruhande rw’u Rwanda n’ab’u Buholandi twazanye barimo kuganira; icyo twaje gukora ubu ni ukugira ngo bamenyane, hanyuma bakazagirana ayo masezerano mu gihe kitari icya kera”, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’u Buholandi, Madame Ploumen.

Yavuze ko abashoramari b’igihugu cye bakirimo gushaka ahantu hatandukanye bashora imari haba mu kubyaza ikiyaga cya Kivu gaz metane, mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, mu gukora no gukoresha ibintu bitandukanye bijyanye n’ingendo z’indege, mu ikoranabuhanga no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse itandukanye.

Perezida Kagame na Minisitiri w'igihugu cy'u Buholandi ushinzwe iterambere n'ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen.
Perezida Kagame na Minisitiri w’igihugu cy’u Buholandi ushinzwe iterambere n’ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo wari kumwe na Perezida Kagame na Ministiri w’u Buholandi, yashimangiye ko itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo bikomeye bigera kuri 30 byo muri icyo gihugu, bari hafi kugirana amasezerano y’imikoranire n’abikorera bo mu Rwanda.

Uretse kuza kw’abashoramari, imibanire y’u Buholandi n’u Rwanda isanzweho; aho icyo gihugu cyemeye gutanga inkunga y’amayero miliyoni 239 € mu myaka itanu kuva 2013-2017, yo kunganira u Rwanda mu iterambere ry’abikorera n’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, mu butabera, muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, mu bijyanye n’ingufu, gutanga amazi n’isukura ku baturage.

Perezida Kagame na Minisitiri Lilianne Ploumen.
Perezida Kagame na Minisitiri Lilianne Ploumen.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twishimiye uburyo Perezida wacu,akomeza kutuzanira abashoramari baturutse hirya no hino,bigatuma ubukungu bw’igihugu cyacu buzamuka.

Claire yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ishoramari ni imwe mu nkingi zikomeye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, Perezida wacu ntahwema gushakisha abashoramari aho agenda hose kugirango baze mu Rwanda, umuyobozi muzima ahora arajwe inshinga n’icyazamura igihugu ayobora n’abagituye. Bravo mzee wacu

Carine yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

umubano w’u Rwanda n’Ubuhorandi muri ino minsi umeze neza cyane kandi rwose uri kubana turi gufatanya cyane mu bijyanye n’iterambere

christine yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

ubuhahrirane hagati yacu na hollande bumeze neza bityo iri shoramari rikaba rizazana ibindi byinshi maze tukarushaho gutera imbere

muvunyi yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka