Murundi: Abanyamuryango ba SACCO n’Ubuyobozi ntibavuga rumwe ku ihagarikwa ry’inyubako ya Sacco ya Karambi

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Murundi, ishami rya Karambi yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ntibemeranywa n’icyemezo cyo guhagarika imirimo yo kubaka inyubako ya Sacco iryo shami rya Karambi rizakoreramo.

Tariki 07/11/2014 ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwandikiye perezida w’iyo Sacco bumusaba guhagarika ibikorwa by’inyubako abanyamuryango b’ishami rya Karambi bari kubakisha, buvuga ko iyo nyubako iri kubakwa mu kibanza cya leta cyagenewe kubakwamo isoko rya Karambi kandi iyo Sacco ikaba itaragihawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

N’ubwo iyo Sacco ishinjwa kuba yarubatse mu kibanza itahawe, ubuyobozi bw’akagari ka Karambi bwari bwayihaye icyemezo cyo kubaka muri icyo kibanza.

Imirimo yo kubaka iyi nyubako ya Sacco ya Karambi yahagaritswe.
Imirimo yo kubaka iyi nyubako ya Sacco ya Karambi yahagaritswe.

Bamwe mu bayobozi bo mu murenge wa Murundi batifuje ko amazina ya bo atangazwa bavuga ko icyo cyemezo cyo kubaka cyatanzwe bitewe n’uko hari amakuru yavugaga ko akarere kahaye iyo Sacco ubutaka bwo kubakaho inyubako zo gukoreramo, kuko n’ubutaka icyicaro gikuru cya yo cyubatsweho ari ubwa leta kandi kugeza n’ubu akarere kakaba kataraha iyo Sacco ibyangombwa by’ubwo butaka.

Si ubwa mbere rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iyo nyubako ahagarikirwa imirimo kuko nyuma y’igihe gito atangiye kubaka iyo nyubako na bwo ngo yahagaritswe. Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge ngo bwavugaga ko hari impungenge ko amafaranga yubaka iyo nyubako yaba ari ay’ubwizigame bw’abanyamuryango ba Sacco bikaba byayishyira mu gihombo.

Nyuma y’ibaruwa yo guhagarika imirimo yo kubaka iyo nyubako ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, RCA, cyakoreye iyo Sacco igenzura (audit). Nyuma y’iryo genzura cyatanze raporo igaragaza ko nta cyatuma imirimo yo kubaka idakomeza kuko byari byagaragaye ko amafaranga yubaka iyo nyubako adafite aho ahuriye n’ubwizigame bw’abanyamuryango nk’uko ubuyobozi bw’iyo Sacco bubivuga.

Iki ni icyemezo cyo kubaka Sacco ya Murundi yahawe n'akagari ka Karambi.
Iki ni icyemezo cyo kubaka Sacco ya Murundi yahawe n’akagari ka Karambi.

Amafaranga yo kubaka iyo Sacco ngo yavuye mu misanzu y’abanyamuryango kuko buri wese yagiye atanga amafaranga 3000 nk’uko abanyamuryango ba yo bo mu kagari ka Karambi babiduhamirije.

Nyuma y’izo mpungenge z’aho amafaranga yubaka iyo nyubako yagombaga kuva, ubu hongeye kuvuka ikibazo cy’uko iyo nyubako yubatswe ku butaka bwa leta kandi Sacco ya Murundi ikaba itarabuherewe icyangombwa n’akarere ka Kayonza.

Tariki 11/11/2014 itsinda ry’abayobozi barimo umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Sikubwabo Benoît, umukozi w’akarere ushinzwe ubutaka ndetse n’abahagarariye ingabo na polisi bagiye gukurikirana icyo kibazo.

Ibaruwa ihagarika imirimo yo kubaka ubuyobozi bw'umurenge bwandikiye perezida wa Sacco.
Ibaruwa ihagarika imirimo yo kubaka ubuyobozi bw’umurenge bwandikiye perezida wa Sacco.

Mu kanya gato bavuganye n’abaturage, abo baturage bagaragaje ko batishimiye ihagarikwa ry’imirimo yo kubaka inyubako ya Sacco ya bo kuko inzu Sacco ya Karambi ikoreramo idatanga umutekano w’amafaranga ya bo.

Uwitwa Ngomanziza yagize ati “Sacco yacu yari mu icumbi none twari tugiye kwibonera inyubako yacu bwite, none aho kugira ngo bayireke izamuke barayihagarika, ruriya ruzu ruri hariya [Sacco ikoreramo] amafaranga yacu arimo baramutse barumennye bakayatwara ubwo uwaba ahagaritse iyi nyubako yabyisimamira [yabyirengera]?”

Itsinda ryari ryagiye gukurikirana icyo kibazo ryahise rijya mu nama y’umuhezo abaturage basigara bategereje kugezwaho imyanzuro yavuye mu nama ariko nta wigeze ababwira umwanzuro wafashwe.

Uretse kuba bafite impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo, banavuga ko byari amahirwe kuri bo kuko amafaranga batakazaga mu ngendo zo kujya kubitsa no kubikuza atari kuzongera gutakarira muri izo ngendo, benshi bakaba bavuga ko mu gihe icyo kibazo kitakemuka biteguye kuvana amafaranga ya bo muri Sacco bakayajyana mu zindi banki.

Iyi nyubako Sacco ya Karambi ikoreramo ngo ntitanga umutekano w'amafaranga y'abanyamuryango.
Iyi nyubako Sacco ya Karambi ikoreramo ngo ntitanga umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango.

Cyakora umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari yavuze ko Sacco yakoze amakosa kuko yubatse ku butaka bwa leta kandi itarabona ibyangombwa bya bwo. Yavuze ko icyo kibazo kigiye gushyikirizwa inama njyanama y’ako karere ikazagifataho umwanzuro, kuko ari yo izagena niba Sacco igomba guhabwa ubwo butaka.

Nyuma y’iyo nama yari igiye kwiga ikibazo kiri kuri iyo nyubako, perezida wa Sacco ya Murundi yahawe ibaruwa ihagarika ibikorwa byose by’ubwubatsi kuri iyo nyubako, kugira ngo ikibazo cyayo kibanze gikurikiranwe.

Perezida w’iyo Sacco Ntaganzwa K. John, yavuze ko atewe impungenge n’ihagarikwa ry’iyo nyubako kuko mu gihe bamwe mu banyamuryango bavana amafaranga ya bo muri Sacco byayishyira mu gihombo, kandi hakaba hari impungenge z’uko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuyubaka yajyana iyo Sacco mu nkiko.

Bamwe mu bakora imirimo yo kubaka iyo nyubako bavuga ko batishimiye na gato uburyo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuyihagarika, bakanavuga ko kuyihagarika byagiye bikurikirwa n’amagambo mabi avanze n’ibitutsi kuri bamwe mu bafundi bazira ko badakomoka mu murenge wa Murundi.

Gusa umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari yavuze ko ibyo bitabayeho, avuga ko abavuga ko babwiwe amagambo mabi babeshya kandi bakaba bafite impamvu za bo bwite zibatera kubivuga.

Abanyamuryango ba Sacco ya Karambi bavuga ko nta kibazo bigeze bagirana na rwiyemezamirimo witwa Ndayambaje Janvier ububakira inyubako ya Sacco yabo kuko ngo ayubaka uko babishaka. Hagati aho uwo rwiyemezamirimo ashobora kujyana iyo Sacco mu nkiko mu gihe yahagarikirwa imirimo ku nshuro ya kabiri ku mpamvu atagizemo uruhare kuko byaba ari ukumushyira mu gihombo nk’uko yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubusanzwe ubuyobozi bwakagombye guharanira inyungu zabo bayobora none niba ubutaka ari ubwa leta abaturage sibo leta? ko iyo nyubako atari iyu muntu ku giti cye ,ahubwo uwo muyobozi uyihagarika haribyo yashakaga sacco itamuhaye bijyanye ninyugu ze bwite kuko ntabwo yakwanga iterambere mu murenge we abereye umuyobozi.

nzabandeba yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

vice mare yitubeshya kobamugejejeho
ikibazo k’ivangura gitifu yakoreye abafundi yabikozeho iki kandi yarabibwiwe nabaturage bikarambi izonyungu Nazo yibeshya abanyarwanda.

bayingana egide yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka