Bushenge: Umuyobozi w’umurenge n’umucugamutungo wa sacco batawe muri yombi

Ahagana saa tatu z’ijoro tariki 06 /11/ 2014, nibwo inkuru yamenyekanye ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, Umucungamutungo wa Sacco ndetse n’umuyobozi wa VUP byo muri uwo murenge batawe muri yombi na polisi baregwa ibyaha bitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge n’uhagarariye VUP mu murenge wa Bushenge bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bagabo bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kurigisa amafaranga asaga miliyoni umunani n’igice y’u Rwanda (8,566,100 frw) yagombaga guhabwa abaturage ngo bikarangira batayabonye mu gihe bigaragara ko amafaranga yamaze gusohoka.

Sacco ya Bushenge ni imwe mu makoperative yo kubitsa no kugurizanya Sacco yakomeje kuvugwamo imicungire mibi ndetse ikaba yaragiye ikorerwamo inama nyinshi zakoreshwaga n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amakoperatve aho basabaga ko niba nta gihindutse muri iyi Sacco amafaranga y’abaturage ashobora kuzajya mu kaga.

Aba bagabo bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga (Ntendezi), mu gihe bategereje gushyikirizwa ubutabera, polisi ikaba igikomeje iperereza ku byaha bashinjwa gukora.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwushaka wese kurya utwarubanda ajye amenyako bitamuhira kandi ataturya ngo aduheze agende gutyo, ashiwa ndakurahiye rwose, abi nibatabwe muri yombi nibi hari Nandi yagiye abura babazwe byimbitse ibyayo

moise yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka