Ngororero: Ijyanwa ry’abana hanze y’akarere rishobora kuba rifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ngororero zivuga ko ikibazo cy’iyimuka ry’abana bava mu karere bajya ahandi hantu hatazwi impamvu cyaba gifitanye isano n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking), ubu hakaba barimo gushakishwa impamvu z’uko kugenda n’abababifitemo uruhare.

Mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuwa 29/10/2014, ubuyobozi bw’ingabo na Polisi bakorera mu karere ka Ngororero bagaragaje icyo kibazo nk’igihangayikishije ndetse gikwiye gushakirwa ingamba byihuse, kuko mu Rwanda icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’icyaha ndengakamere.

Urugero rutangwa rw’abana bajyanwa ahantu hatazwi n’ubuyobozi ni aho mu mezi atatu ashize abana 25 bo mu kagari ka Matare, umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero bataye ingo z’iwabo bakajyanwa ahandi hantu.

Ruboneza avuga ko bagiye gushakisha aho abo bana bajyanywe.
Ruboneza avuga ko bagiye gushakisha aho abo bana bajyanywe.

Bivugwa ko bamwe muri abo bana bajyanywe mu gihugu cy’Ubugande, ariko hakaba n’abandi bajya mu turere dutandukanye tw’Igihugu nk’uko bivugwa. Ngo kuba aba bana bagenda mu buryo butazwi, ni kimwe mu biteye impungenge ko bashobora kuba bajyanwa gukoreshwa ibikorwa byangiza umubiri bitemewe nko kugirwa abagore, gukoreshwa imirimo batihitiyemo cyangwa kugurishwa ibice by’imibiri.

Ikindi cyagaragaye ni uko abenshi mu bana bagenda muri ubwo buryo ari abakobwa bizwi ko ari nabo akenshi bakunze kugurishwa. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uko kugenda kw’abana, ariko abashinzwe imidugudu barasabwa guhagurukira kuzuza amakayi y’abinjira n’abasohoka ndetse no gutanga amakuru hakiri kare.

Umuyobozi w’akarere Ngororero, Ruboneza Gédéon atangarije ko barimo gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kugira ngo bamenye aho abo bana baba barajyanywe n’icyo bagiye gukora.

Akenshi ababyeyi babo cyangwa benewabo basigaye bavuga ko abo bana baba baragiye gushaka akazi mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere ariko amakuru inzego z’umutekano zifite ni uko hari n’abajyanwa hanze y’Igihugu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka