Musanze: Ingagi umunani zavuye muri pariki zinjira mu baturage

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 30/10/2014, ingagi umunani zavuye muri pariki y’ibirunga zinjira mu baturage mu mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Mugali, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Iyakaremye Aimable yemeje aya makuru, avuga ko n’ubwo zarenze imbibi za pariki ntacyo zangije kandi n’abaturage ntacyo bazitwaye.

Iyakaremye yatangarije Kigali Today muri iki gitondo ko abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwihutisha Iterambere RDB, Rwanda Development Board, batangiye ibikorwa byo kuzisubiza muri pariki aho zisanzwe ziba.

Mu bihe by’imvura, ingagi zikunda kurenga imbibi za parike zikagera mu ngo z’abaturage kuko naho haba hakonje kandi ingagi zisanzwe zikunda ahantu hakonje. Ibi ariko ngo ntibyaherukaga kubaho; nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Shingiro.

Yongeraho ko iyo bibaye abaturage bihutira kumenyesha amakuru abayobozi na bo bagakorana na RDB kugira ngo zisubizwe muri pariki zidahungabanyijwe.

Yemeza ko uruhare rw’abaturage rwo gutanga amakuru no kubungabunga pariki by’umwihariko ingagi kugeza ubu barukora neza.

Muri uyu mwaka wa 2014, imibare iheruka gutangazwa na RDB igaragaraza ko ubukerarugendo bwinjije miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, 84% byayo yavuye mu gusura ingagi kandi 5% byayo ngo yashyizwe mu bikorwa by’iterambere by’abaturiye pariki aho bubakiwe amashuri 57.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage bo muri aka gace bamaze gusobanukirwa neza n’akamo k’inagi ubwo zitoroka bakabivuga kuruta mbere ubwo bazishimiutaga, tubungabunge ibidukikije kuko twese turi magirirane

sagamba yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka