Rusizi: Abaturage bo ku Nkombo barasaba akarere kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Evariste bakunze kwita Surambaya bubaka amazu ya Guest house yo ku Nkombo yubakishwa n’akarere ka Rusizi, bazindukiye ku biro by’akarere kuwa 28/10/2014, basaba ubuyobozi ko bwabishyuriza uwo rwiyemezamirimo amafaranga bakoreye kuko bamaze umwaka bamwishyuza akababwira ko ntayo afite.

Aba baturage bagera kuri 30 umunyamakuru wa Kigali today yabasanze bicaye imbere y’akarere, bavuga ko babuze uko babigenza kugira ngo ikibazo cyabo kimenyekane.

Umwe muri bo witwa Hategekimana Patrice avuga ko bakoze urugendo rw’amasaha 3 baza ku karere gusaba ubuyobozi ko bwabishyuriza rwiyemezamirimo Evariste amafaranga yabo kuko ngo bamaze kurambirwa guhora bamwirukaho akababwira ko nta mafaranga afite.

Bazindukiye ku biro by'akarere basaba Ubuyobozi kubishyuriza Rwiyemezamirimo.
Bazindukiye ku biro by’akarere basaba Ubuyobozi kubishyuriza Rwiyemezamirimo.

Ibyo ngo bageze aho babifata nko kubasuzugura ndetse no gushaka kubambura ibyo bakoreye bituma bazindukira ku karere kugira ngo bamenye ukuri ku mafaranga yabo bategereje igihe kirekire.

Bamwe muri abo baturage kandi bavuga ko bamerewe nabi na bagenzi babo bafatiye imyenda kuko bari barabijeje ko nibahembwa bazabishyura, abandi bakavuga ko bafite ubukene bwinshi batewe n’igihe bataye bazi ko bahita babona uko bakwikenura ariko amaso ngo yaheze mukirere.

Twageregeje guhamagara rwiyemezamirimo Evariste wakoresheje abo baturage kuri telefoni kugira ngo tumubaze ku kibazo cyabo baturage ntiyitaba.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo, Nizeyimana Eddy Palatin avuga ko atahamya ko abo baturage bambuwe kuko ngo hari amafaranga rwiyemezamirimo wabakoresheje atarahabwa n’akarere kubera ko ataraboneka, gusa abagira inama zo kwishyira hamwe bakabara imyenda rwiyemezamirimo ababereye mo bityo bakumvikana nawe ku buryo akarere kaba kishyuye abo baturage rwiyemezamirimo agasigara yiyishyuriza akarere ariko ikibazo cye n’abaturage cyavuyeho.

Aba baturage bari babuze aho babariza ikibazo cyabo.
Aba baturage bari babuze aho babariza ikibazo cyabo.

Nizeyimana avuga ko ngo hari ingamba zafashwe n’akarere zo kutishyura ba rwiyemezamirimo amafaranga yose batarishyura abaturage baba barakoresheje mu rwego rwo gukumira ubujura ba bakorera abo bakoresheje.

Abaturage bavuga ko kuba ba rwiyemezamirimo bafite ingeso yo kwambura abo bakoresheje biterwa no kubasuzugura icyakora ngo si bose kuko hari abishyura abo bakoresheje.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka