Nyuma yo kunganya APR iracyayoboye shampiyona nyuma y’umunsi wa 4, Rayon Sport ntirakina

Kuri uyu wa 28/10/2014 ikipe ya APR FC yasuye Marines kuri Stade Umuganda I Rubavu. Ubusanzwe ni ikintu kitorohera ikipe iyo ariyo yose gukura amanota kuri Sitade Umuganda yakinnye n’imwe mu makipe yaho yaba Marines cyangwa Etincelles.

Niko byagendekeye APR FC yatangiranye umuvuduko ukomeye Shampiyona itsinda iyo bihuye yose, gusa yaje guhagarikwa na Marines y’I Rubavu binganya 1-1 zigabana amanota zityo. Ibyo byatumye APR FC igira amanota 10 mu mikino 4 imaze gukina.

Mu yindi mikino yabaye uretse ikipe y’amagaju yatsinze 1-0 ikipe ya Kiyovu Sport i Nyamagabe, Police FC yanganyije na AS Kigali ku Kicukiro 0-0, mu gihe Mukura yanganyaga na Sunrise ku Mumena 1-1.

Kuri uyu wa 29/10/2014 hategerejwe umukino uhuza ikipe ya Musanze FC na Espoir kuri Stade Ubworoherane, mu gihe Rayon Sport FC iba yacakiranye na Etincelles kuri Sitade Umuganda i Rubavu, naho Isonga na Gicumbi zikaza guhurira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo kunganya kw’amakipe yari ari imbere, APR yabyungukiyemo ikomeza kuba iya mbere n’amanota 10, Police irayikurikira n’amanota 9, AS Kigali iya 3 n’amanota 7, igakurikirwa na Rayon Sport n’amanota 7.

Hategerejwe uko imikino y’uyu munsi iri bugende kugira ngo hamenyekane ikipe irara ku mwanya wa 1 nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka