Rayon Sport ku mwanya wa 3 nyuma yo kunganya na Musanze I Nyamirambo

Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wasize Rayon Sport FC yari ku mwanya wa mbere by’agateganyo igeze ku mwanya wa 3. Ni nyuma yo kunganya n’ikipe ya Musanze FC 1-1 kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Kuri ubu nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino yayo yose imaze gukina n’amanota 9/9.

Ni nyuma y’aho ikipe ya APR ibifashijwemo na Mubumbyi Barnabé ndetse na Iranzi Jean Claude itsinze Etincelles y’i Rubavu 2-0 kuri Sitade Regional I Nyamirambo.

Ikipe ya Police na Rayon Sport zinganya amanota n’ibitego ziza ku mwanya wa 2 aho buri yose ifite amanota 7 ikaba izigamye ibitego 6, ku rutonde Rayon Sport ikaba iya gatatu hakurikijwe inyuguti itangira amazina yazo.

Kuri uyu wa 28, ikipe ya APR FC izahura na Marines kuri Stade Umuganda I Gisenyi,mu gihe ikipe ya Rayon Sport nayo izajya I Gisenyi ku munsi ukurikiyeho igacakirana n’ikipe ya Etincelles.Police FC yo ikazakina na AS Kigali ku Kicukiro,kuri uyu wa kabiri.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona man city irikumbesha umutoza wayo apang ikipe nabi kwicyaza milna na kolarov aha.

olivier yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka