Gicumbi: Active yateye inkunga abana b’imfubyi n’abatishoboye

Abahanzi bibumbiye mu itsinda “Active” ku bufatanye n’itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future, kuri uyu wa 25/10/2014 bashyikirije inkunga abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse banasana amazu 3 aho bayasize irangi bakanayatera umucanga na sima.

Aba bahanzi kandi banishyuriye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza abana bagera ku 106.

Aba bana ubusanzwe bagizwe n’abana bahoze mu muhanda basubijwe mu muryango ndetse n’abandi bana b’imfubyi n’abafite ababyeyi batishoboye, bakaba bahabwa amafunguro ya saa sita n’itorero peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR), paruwasi ya Gicumbi, nimugoroba bakajya mu miryango aho bamwe bashobora kuburara bitewe n’amikoro y’imiryango yabo.

Olivis umwe mu basore batatu bagize Active yagize ati “Mu gihe gito tumaze twifuje gutera inkunga abana b’impfubyi kuko twari twarumvise ko bamwe muri bano bana bagaburirwa rimwe ku munsi n’itorero rya EPR Gicumbi, abenshi ni imfubyi, abandi ni abahoze ari inzererezi bakomoka mu miryango itifashije”.

Abagize active basabana n'abana mu rusengero rw'itorero peresibiteriyeni mu Rwanda.
Abagize active basabana n’abana mu rusengero rw’itorero peresibiteriyeni mu Rwanda.

Nahimana Serge, umutoza mu Nganzo Ngari avuga ko bifatanyije n’itsinda Active kuko mu muco wabo basanzwe baragwa n’urukundo, kandi ngo bikaba ari ngombwa gufasha imfubyi.

Akomeza atanga ubutumwa bwo kugira urukundo, ishyaka n’ubutwari kuko aribyo byakubaka umuryango nyarwanda.

Umwe mu bana bafashijwe witwa Iradukunda Frolien avuga ko inkunga bahawe igiye kugira icyo ihindura mu mibereho yabo.

Ati “twari tubayeho mu buzima butari bwiza ariko tugiye kujya turya kabiri byibura ku munsi”.

Mu mpano babageneye harimo ibiribwa n'ibikoresho byo mu rugo.
Mu mpano babageneye harimo ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo.

Ikindi ngo bibaye urufunguzo kuko n’abandi baterankunga bazaboneraho kujya babafasha mu buzima barimo butari bwiza cyane.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite urubyiruko, umuco na siporo mu nshingano, Rwirangira Diodore avuga ko igikorwa nk’icyo ari ntagereranywa kandi ko kizafasha abo bana kubaho neza.

Ati “Turashima Active n’abandi bafatanyije gutegura iki gikorwa kuko inkunga batanze ari nini cyane ndetse ko byerekana ubufatanye mu muryango nyarwanda”.

Dereck, Olivis na Tizzo bagize itsinda rya Active nibo bateguye iki gikorwa cyo gufasha abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi baka baracyise “Active Charity”.

EPR ifasha abana 345 mu buryo bunyuranye ariko abahabwa amafunguro ya saa sita buri munsi bagera kuri 69.

Andi mafoto y’ubufasha Active n’abo bafatanyije bahaye abana batishoboye:

Inkunga batanze igizwe n'ibintu binyuranye harimo ibiribwa n'ibikoresho byo mu rugo.
Inkunga batanze igizwe n’ibintu binyuranye harimo ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo.
Active n'abo bafatanyije banakoze umuganda wo gusana inzu eshatu z'imiryango ya bamwe muri aba bana batishoboye.
Active n’abo bafatanyije banakoze umuganda wo gusana inzu eshatu z’imiryango ya bamwe muri aba bana batishoboye.
Imwe mu mazu yasanwe n'itsinda Active, inganzo ngari n'umuryango Hope for The Future.
Imwe mu mazu yasanwe n’itsinda Active, inganzo ngari n’umuryango Hope for The Future.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Active yakoze igikorwa cyiza cyogufasha abana batishoboye

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka