Kamubuga: Umuganda utumye batazongera guheka mu ngobyi bajya kwa muganga

Abaturage batuye mu kagari ka Kamubuga mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke barishimira ko bamaze guhanga umuhanda bazajya bakoresha berekeje ku kigo nderabuzima cya Kamubuga mu gihe hari uwo bibaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga, kuko ubusanzwe biyambazaga abasore bafite imbaraga kugira ngo bamuheke mu ngombyi kubera kutagira umuhanda.

Igikorwa cyo guhanga uyu muhanda uturuka mu mudugudu wa Kanshenge werekeza ku kigo nderabuzima cya Kamubuga gikorwa mu gihe cy’umuganda rusange gusa kuri ubu hakaba hasigaye ibirometero bigera kuri bibiri kugira ngo ube urangiye neza.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kamubuga bemeza ko umuganda ari ingirakamaro kuko utuma bigeza kuri byinshi kubera uburyo baba bahurije hamwe imbaraga bikabageza ku majyambere umuntu kug iti cye atakwigezaho.

Oliva Nyirantegerejimana asobanura ko mu muganda rusange bakoze igikorwa cyo kwihangira umuhanda uzabafasha kujya bagera kwa muganga kuko ubusanzwe bakoreshaga amaguru abadashoboye bagahekwa mu ngobyi none imodoka ikaba ishobora kuwukoresha, ari naho ahera yemeza ko umuganda aringirakamaro.

Ati “umuganda ufite akamaro kanini cyane kuko utuma abantu babasha kwikorera inzira neza ku buryo niyo haba haridutse bakayiharura abantu bagacamo neza”.

Abaturage bemeza ko umuganda ari ingirakamaro dore ko ugiye kubaca ku guheka mu ngombyi bagana kwa muganga.
Abaturage bemeza ko umuganda ari ingirakamaro dore ko ugiye kubaca ku guheka mu ngombyi bagana kwa muganga.

Samuel Bikorimana nawe avuga ko uyu muhanda urimo guhangwa bashaka ko uzajya ubageza ku kigo nderabuzima kuko ubusanzwe bifashishaga abasore kugira ngo bageze umuntu kwa muganga ariko nabo bikaba bibavuna, bityo nawe yemeza ko umuganda aringirakamaro.

Ati “ibikorwa by’umuganda rusange bifite akamaro kuko kimwe muri byo n’uko nk’ubu umuturage uzaba urwariye mu rugo bizoroha kugira ngo agere ku bitaro kandi ikindi iyo twakoze umuganda rusange n’igihugu kiba kirimo gutera imbere kuko iyo umuturage ameze neza numva ko byose biba byakemutse”.

Senateri Consolée Uwimana wifatanyije n’abatuye Kamubuga mu muganda yababwiye ko ntawabura kubashimira ku gikorwa cy’indashikirwa bakoze ariko kandi nabo ku rwego rw’inteko ishingamategeko bikaba arinshingano zabo kwifatanya n’abaturage.

Abayobozi bemeza ko umuganda ari ngombwa kugira ngo abaturage barusheho kwigira.
Abayobozi bemeza ko umuganda ari ngombwa kugira ngo abaturage barusheho kwigira.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Odette Uwitonze nawe yashimiye abaturage uburyo bitabiriye igikorwa cy’umuganda gusa ariko kandi ngo ninangombwa kugira ngo bakomeze guharanira kwigira.

Ati “umuganda ni ngombwa kandi turanabashimira n’uburyo mwawitabiriye muri benshi n’ibikoresho bihagije kugira ngo dukomeze kwigira twikemurira ibibazo byacu”.

Nyuma y’uyu muganda kandi mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro hahembwe umworozi w’inkoko, Gertulde Mujawamariya wo mu murenge wa Rushashi watangiranye ibihumbi 12 akaba ageze ku nkoko zisaga ibihumbi bibiri, wahawe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka