Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana mu biruhuko

Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana basabwe kuba maso bakita ku bana babo kugira ngo babarinde ibyabashuka bikabashora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, muri iki gihe ahenshi mu Rwanda abana bashoje amashuri abanza bajya mu biruhuko guhera kuri uu wa gatanu tariki 24/10/2014.

Ubu butumwa bwatanzwe na Pasiteri Nyabutsitsi Etienne, Umuvugizi w’Ishuri “Le Paradis des Anges” riri mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa gatanu, ababyeyi barerera muri iri shuri bari baje kwizihiza ibirori byo gusoza icyiciro cy’amashuri y’incuke ndetse n’icy’abashoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri iri shuri.

Aba ni abana basoje amashuri y'incuke ku Ishuri 'Le Paradis des Anges' bitegura gutangira amashuri abanza umwaka utaha.
Aba ni abana basoje amashuri y’incuke ku Ishuri ’Le Paradis des Anges’ bitegura gutangira amashuri abanza umwaka utaha.

Abana 23 basoje amashuri y’incuke ndetse na 23 basoje amashuri abanza ku ishuri “Le Paradis des Anges” bari kumwe n’abandi bana basaga 300 biga kuri iri shuri.

Ababyeyi b’aba bana bari baje kwifatanya mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri bitegura kujya mu biruhuko bikuru by’umwaka w’amashuri wa 2014.

Abana basatiriye iyi myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bakunze guhura n’ibishuko byabashora mu ngeso mbi n’ihohoterwa, nk’uko bamwe muri bo babitangaje.

Ababyeyi barerera kuri iri shuri basabwe kwita ku burere bw'abana babo, cyane cyane mu biruhuko.
Ababyeyi barerera kuri iri shuri basabwe kwita ku burere bw’abana babo, cyane cyane mu biruhuko.

Ubwo bari muri ibi birori, umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 11 n’umuhungu w’imyaka 12 basoje amashuri abanza, batangaje ko bazi ko hari abantu bakuru bashobora gushuka abana kugira ngo babashore mu ngeso mbi zibangiza nk’ubusambanyi ndetse by’umwihariko ngo ku bahungu bashobora gushorwa mu biyobyabwenge.

Izi ngorane ziyongeraho ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ihohoterwa rikunze gukorerwa abana, ngo zirasaba ko ababyeyi bafata umwanya uhagije wo kuba maso mu burere bw’abana babo.

Pasiteri Nyabutsitsi Etienne, Umushumba w’Itorero rya ADEPER muri Paruwase ya Rwamagana, akaba n’Umuvugizi w’Ishuri “Le Paradis des Anges”, asaba ababyeyi gufata umwanya uhagije wo kuganiriza abana babo babaha inama zo kwitwara neza mu buzima bwo hanze kugira ngo bahangane n’ingorane zugarije ubuzima bwabo.

Uyu mushumba avuga ko mu gihe abana baba bakiri ku ishuri bigishwa ibijyanye n’iyobokamana ribafasha ariko ngo imyaka yabo iba ari “imyaka igoye irera”, ku buryo bisaba ko ababyeyi baba maso kurushaho kugira ngo bubake ahazaza h’abana babo.

Musanase Thamar, umubyeyi urerera muri iri shuri, avuga ko nk’ababyeyi b’abagore by’umwihariko, bafashe ingamba zo kuganiriza abana kugira ngo babarinde ibishuko bibugarije bigeza ku icuruzwa ryabo.

Muri byo, havugwamo utuntu tw’ubuhendabana nk’amandazi n’amatelefoni dutangwa n’abantu bakuru bafite imigambi mibisha yangiza ubuzima bw’aba bana bakiri bato.

Ishuri «Le Paradis des Anges» ryatangiye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2011, aho hakoze abana 9, muri bo 7 batsinda neza ikizamini cya leta boherezwa mu mashuri ya leta. Mu mwaka wa 2012, hakoze abanyeshuri 11 hatsinda 10; naho muri 2013, hakoze abana 20 bose batsinze neza. Uyu mwaka, abasoje bakaba ari 23.

Gutsinda neza kw’abana bo kuri iri shuri ngo ahanini bituruka ku barimu bakunda umurimo kandi babyigiye, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’iri shuri, Uwizeye Emmanuel. Muri uyu mwaka, iri shuri ryari rifite abana 72 mu mashuri y’incuke na 312 mu mashuri abanza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo uburezi bwibanze primary Education umubyeyi ntavunika mu mashari yisumbuye ndetse na kaminuza kuko umwana aba afite basic necessary knowledge.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka