Gicumbi: Abakorera mu mujyi wa Byumba barasaba kubakirwa ubwiherero rusanjye

Ibi barabitangaza mu gihe abakorera muri uyu mujyi bahurira mu bwiherero bwubatse muri Gare ya Gicumbi no mu bwiherero bwo mu isoko, ariko bakemeza ko ubu budahagije.

Abatrage bagaragaje iki kibazo nyuma y’inama yabaye kuwa gatatu tariki 22/10/2014 ihuje ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba n’inzego z’ibanze n n’Abajyanama b’ubuzima n’abahagarariye urubyiruko, igamije kuberera hamwe icyakorwa kugira ngo isuku irusheho kunozwa kugirango mu mujyi wa Byumba.

Ubwiherero bwo muri gare nibwo abantu bose bakoresha.
Ubwiherero bwo muri gare nibwo abantu bose bakoresha.

Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga ku kibazo cy’umwanda uturuka ku bwiherero bucye bugaragara mu mujyi wa Byumba, aho ngo ubwiherera budahagije ugereranyije n’ababukoresha, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Hatgekimana Alphonse akorera muri iri soko.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’umwanda uturuka kutagira ubwiherero buhagije”.

Yavuze ko ibyo bituma abantu butabasha kubahaza ugasanga mu gihe gito bwamaze guhindana. Kuri we ngo asanga hakwiye gushyirwaho ubwihererero rusanjye mu mujyi, kuko umugenzi ushatse kujya mu bwiherero arindira kujya muri Gare cyangwa mu isoko.

Sunday Emmanuel n’umwe mu bakorera mu isoko rya Byumba avuga ko ubwiherero rusange ari ikibazo kubera ko abantu benshi batabona aho bihagarika igihe bakubwe no kujya mu bwiherero.

Ikindi yagarutseho n’uko usanga inyubako nazo zikorerwamo mu mujyi wa Byumba inyinshi zitagira ubwiherero. Asanga ubuyobozi bwakagize icyo bukora mugukemura icyo kibazo, bikajyana n’ingamba zo gushyira mubikorwa isuku y’umujyi.

Mujawamariya Therese, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we ntiyemeranywa n’abavuga ko ubwiherero budahagije. Avuga ko ubwiherero bwo muri Gare no mu isoko buhagije kugeza ubu.

Ati “Ikibi nuko ubwo bwiherero bwaba butujuje ibisabwa, ndumva rero tubasha kubukurikirana umunsi kuwundi.”

Kuba abakorera mu mujyi bagragaza ko ubwiherero ari ikibazo babivuze nyuma y’ao ubuyozi bw’akarere hamwe busabye abakuru b’imidugudu, n’abajyana b’ubuzima kwita ku isuku y’ubwiherero.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka