UN yatanze inkunga ya miliyari 4.96 izafasha mu kunoza ibarurishamibare

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko inkunga ingana na miliyoni 7.2 z’amadolari y’Amerika (US$) ahwanye na miliyari 4.96 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF) yatanzwe n’umuryango w’abibumbye (UN); izatuma umurimo yagenewe wo gukora ibarurishamibare urushaho kunozwa bityo ibyemezo bifatwa bigashingira ku mibare ihamye.

Minisitiri Amb Claver Gatete yavuze ko mu gihe Leta irimo guteza imbere gahunda zinyuranye igomba kuzishingira ku mibare ifatika ya buri cyiciro cy’ibikorwa; hakamenyekana ahagomba gutezwa imbere kurusha ahandi.

“Kugira ngo tugire icyo dukora mu igenamigambi, niba dushaka guteza imbere gahunda zireba abana, abategarugori, ubuhinzi; tugomba kumenya iyo mibare; tukamenya uko byifashe n’ikibura, tukibaza icyo byatanga turamutse dushyizemo amafaranga”, Amb Claver Gatete.

Ministiri muri MINECOFIN n'Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, bashyira umukono ku maserano y'inkunga.
Ministiri muri MINECOFIN n’Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, bashyira umukono ku maserano y’inkunga.

Minisitiri muri MINECOFIN akomeza avuga ko iyo Leta yatangaje uko ubukene bwifashe ngo iba yashingiye ku mibare itangwa muri gahunda y’ubudehe; ku buryo ngo nta gikorwa na kimwe cya Leta kidakeneye gukorerwa ibarura, ryaba iritangwa n’Ikigo cyabugenewe cy’ibarurishamibare (NISR) cyangwa irikorwa n’inzego zinyuranye harimo n’iz’ibanze zegereye abaturage.

Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr Lamin Mamadou Manney yatangaje ko umuryango ahagarariye ushimira u Rwanda kuba ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bishingira ku ibarurishamibare, ndetse rukaba rudahisha ibyavuye mu ibarura ahubwo ngo rubishyira ahagaragara ku mbuga za interineti.

Iyi nkunga ngo izafasha mu kunoza ibarurishamibare bityo ibyemezo bijye bifatwa hashingiwe ku mibare ihamye.
Iyi nkunga ngo izafasha mu kunoza ibarurishamibare bityo ibyemezo bijye bifatwa hashingiwe ku mibare ihamye.

Imibare y’ibiva mu ibarura yifashishwa n’inzego za Leta, iz’abikorera, abantu ku giti cyabo, imiryango itagengwa na Leta yaba mpuzamahanga cyangwa iyo mu gihugu; abafata ibyemezo bakabifata ndetse n’abashoramari bakamenya aho bayishora n’uburyo bagomba gukoresha.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko Leta izakora ku mafaranga yatanzwe mu gukora ibarura ryo kumenya ubwiyongere n’imiterere y’ubuzima bw’abaturage (Demographic and Health Survey) mu kwezi gutaha, hamwe n’andi mabarura azajya akorwa ngo akazatanga ishusho y’uburyo u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iterambere rirambye rinozwa n’igenamigambi rishingiye ku makuru ajyanye n’igihe kandi nyayo. iyi nkunga ya UN ni ingenzi cyane nkaba mbona idadufasha nk’abanyarwanda mu kwihuta mu iterambere.

mutama yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka