Ruhango: Umuhanda wari umaze ibyumweru bibiri ufunze wongeye kuba nyabagendwa

Umuhanda Ruhango-Gitwe wari warafunzwe guhera tariki ya 10/10/2014 kubera kwangirika kw’iteme rya Nkubi ubu wongeye gukoreshwa nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana bufashijwe n’akarere buwukoreye.

Uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa guhera tariki ya 22/10/2014 abaturage bavuga ko bishimiye cyane ikorwa ryawo, kuko bari bamaze igihe bari mu bwigunge.

Iteme rwa Nkubi riherereye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Bweramana, rimaze igihe ryarangiritse, ariko tariki ya 10/10/2014 ryari ryangiritse bikomeye cyane biba ngombwa ko ubuyobozi bufata icyemezo cyo kuba rifunzwe kugira ngo ridateza izindi mpanuka.

Iri teme ryongeye kuba nyabagendwa nyuma y'uko risanwe.
Iri teme ryongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko risanwe.

Iri teme rikimara gufungwa, abaturage bakoreshaga uyu muhanda cyane abavaga Gitwe, Buhanda, n’ahandi, bavugaga ko bari mu bihombo byinshi kuko ariwo wakoreshwaga mu kujya kurangura ibicuruzwa mu tundi turere.

Ubuyobozi bw’akarere bwari bwahumurije abaturage bubabwira ko iri teme rigiye gukorwa vuba kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze dore ko hari na zimwe mu modoka zatwaraga abantu zari zarahagaritse ingendo.

Umuhanda wari umaze ibyumweru bibiri udakora.
Umuhanda wari umaze ibyumweru bibiri udakora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Christine Uwimana, avuga ko n’ubwo iri teme barikoze ariko rizongera rigasubirwamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu (RTDA) kuko uyu muhanda uri mu nshingano zacyo.

Ati “n’ubwo uyu muhanda watangiye gukoreshwa, iri teme rizongera rikorwe neza kuko abakozi ba RTDA baje kurisura kugira ngo rikorwe mu buryo bugezweho”.

Uretse iri teme rya Nkubi ryatumye uyu muhanda ufungwa, hari n’irindi teme rya kabiri kuri uyu muhanda ahitwa Base, naryo buri gihe usanga riteza ibibazo abahanyura.

Aha ni ku iteme rya Base naryo rihangayikishije abakoresha uyu muhanda.
Aha ni ku iteme rya Base naryo rihangayikishije abakoresha uyu muhanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka