Gakenke: Abanyeshuri basoje amashuri abanza bemeza ko imibare yari ikomeye

Abanyeshuri bo mu karere ka Gakenke bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri uyu wa 23/10/2014 bemeza ko muri rusange ibizamini bakoze bitari bikomeye gusa ngo ikizamini cy’imibare nticyaboroheye.

Emmanuel Munyansanga wakoreye ibizamini ku kigo cya Nganzo I, avuga ko muri rusange ibizamini byagenze neza kuko ku muntu wari witeguye atigeze ahura n’ikibazo gusa ariko ngo ntiyorohewe n’imibare kuko hari ibyo yasanzemo kandi batarigeze babyiga.

Ati “nkurikije ibyo nize nabonye bidakomeye cyane kuburyo nk’ikinyarwanda numva nzagitsinda ku manota nka 75% ariko kandi imibare ikaba yarikomeye kuko twabonye harimo ibyo tutagiye twiga neza tugasanga bikomeye”.

Francois Twagirayezu nawe wakoreye ku kigo Nganzo I, asobanura ko nawe yorohewe n’ikinyarwanda cyane kuburyo yumva ashobora kuzabonamo amanota atari munsi ya 85% ariko nawe akemeza ko ikizamini cy’imibare cyitamworoheye.

Ati “icyankomereye ni imibare nkaba numva nshobora kuzabonamo nka 65% nubwo bino bizamini turangije gukora nari narabyiteguye neza kuburyo numva nzajya muri secondary (amashuri yisumbuye)”.

Abanyeshuri basoje amashuri abanza bemeza ko bakomerewe n'imibare.
Abanyeshuri basoje amashuri abanza bemeza ko bakomerewe n’imibare.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe uburezi, Jean Bosco Hakizimana, asobanura ko uyu mwaka ubwitabire bwageze kuri 97.6% kandi bakaba babisoje nta kibazo kigeze kivukamo nk’umwaka ushize.

Ati “umwaka ushize wa 2013 ho twari twagushije ishyano, mu gihe ibizamini twabonaga byararangiye neza ariko mu gihe cy’ikosora bakaza kugaragaza ko hashobora kuba harabaye ikibazo cy’ikopera kandi koko dukurikiranye dusanga hari aho byabaye kuburyo byanagize ingaruka ku babigizemo uruhare koko hari abarimu 23 twahaye igihano cyo guhagarikwa amezi atatu badahembwa”.

Hakizimana akomeza avuga ko umwaka ushize mu mashuri abanza bari batsindiye ku kigero cya 83.1% bakaba bizera ko uyu mwaka bazaharenza bitewe n’uburyo abanyeshuri bitabiriye ibizamini kuko ari ikimenyetso cyuko ubwabo bifitemo ikizere.

Uyu mwaka hari hiyandikishije abanyeshuri 6518 bagombaga gukora ibizamini bisoza amashuri abanza gusa abanyeshuri 6360 bakaba aribo bashoboye gukora ibizamini byabo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka