Cyabingo: Abanya Ethiopia bashimye gahunda za VUP n’Ubudehe mu guteza imbere abaturage

Itsinda ry’abantu 16 bari mu nzego zitandukanye za Leta mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 22/10/2014 basuye umurenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke berekwa uburyo gahunda za Leta nk’Ubudehe na VUP zateje imbere abagenerwabikorwa kandi zigafasha abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abakora mu bikorwa bya VUP birimo amaterasi bagaragaje ko mbere yo gutangira muri VUP ubuzima bwari bubagoye cyane kuburyo no kubona icyo barya byari amahirwe gusa kuva batangira gukora muri VUP byabafashije byinshi kuko abenshi muri bo babaye abatunzi kandi ubutunzi bwabo babukesha iyi gahunda ya VUP.

Abanya Ethiopia bishimiye uburyo abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Abanya Ethiopia bishimiye uburyo abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Desire Komayombi wo mu kagari ka Mutanda ni umwe mu baturage batangiranye na gahunda y’ubudehe aho yahawe amafaranga ibihumbi 60, asobanura ko mbere yari umuntu usanzwe ahingira abandi bakamuha amafaranga 500 ku mubyizi gusa ariko uyu munsi afite umutungo uri hejuru ya miliyoni 10 nk’uko abisobanura.

Ati “ndumva ubungubu mu gihe ngereye mbasha kuba nariguriye inzu ncururizamo, mbasha kuba nariyubakiye inzu ntuyemo mu rugo ifite nk’agaciro ka miiiyoni nk’enye, ubwo n’ibicuruzwa mfite nabyo ndumva nabyo byaba bihagaze nka miliyoni eshanu nta kibazo ubucuruzi buri kugenda”.

Uwari uhagarariye itsinda ry’Abanya Ethiopia Dr. Meshesha Shewarega yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gusura igihugu cya Indonesia kiri ku mugabane w’Aziya bahisemo gusura u Rwanda ku mugabane w’Afrika kugirango bahigire uburyo umuturage agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Gukora amaterasi muri gahunda ya VUP byatumye abatuye umurenge wa Cyabingo bashobora kwibonera amatungo.
Gukora amaterasi muri gahunda ya VUP byatumye abatuye umurenge wa Cyabingo bashobora kwibonera amatungo.

Ati “mu byukuri ku mugabane w’Africa twahisemo Rwanda kubera ko murimo gutera intambwe ishimishije ku bijyanye n’iterambere ry’abaturage hamwe n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu”.

Dr. Meshesha akomeza avuga ko icyo bajyanye iwabo ari uko babonye ko n’umuturage afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cye bakaba nabo bagomba kujya gutangira kubishyira mu bikorwa mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, asobanura ko baganiriye kuri gahunda zitandukanye ariko zishingiye cyane ku iterambere ry’umuturage ku buryo hari byinshi bitaba iwabo gusa ariko ngo bakaba bashimishijwe n’uburyo iyo abaturage batumiwe bitabira kuko iwabo batabikozwa.

Inkunga y'ubudehe yatumye Komayombi Desire ashobora kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni enye.
Inkunga y’ubudehe yatumye Komayombi Desire ashobora kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni enye.

Ati “ikintu nabonye cyabashimishije ni uko iwabo abaturage cyane cyane ku rwego rw’imidugudu ngo niyo babatumiye mu nama ntibitabira ariko twebwe iyo tubatumiye haba mu miganda haba mu zindi gahunda baritabira, ubwo rero batubazaga impamvu tubabwira ko twe tubegera tukabaganiriza”.

Kuva gahunda y’ubudehe yatangira mu mwaka wa 2008 hamaze gukoreshwa amafaranga asaga miriyoni 76 yagiye mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage mu murenge wa Cyabingo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

si uyu gusa ushimye gahunda nka VUP kuko n’amahanga yaremeye.gahunda nkizi zijya kuza zabanje kwigwaho kandi ziri kugirira akamaro abanyarwanda biteza imbere

kawume yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

erega mu Rwanda nibyiza tumaze kubaho ikitegererezo isi iraza kutugira ishuri ryo kwigiramo byinshi ,ngaho umuganda mutuelle, gira inka VUP umurenge imaze kuba indashyikirwa Africa yakarebe kuri byinshi u Rwanda rumaze kugeraho

sangara yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka