Muhanga: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri kwangiriza abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga bahana imbibi n’umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko bafite ikibazo cyo kwangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aba baturage bavuga ko ibitaka byo mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro imvura igwa bigashoka mu mubande bahingamo imyaka n’umugezi bavomagaho bigasibama.

Mukiga Wenceslas uvuga ko ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri mu karere ka Ruhango cyohereza imicanga myinshi ikangiza imyaka yabo, agira ati « twebwe dufite ikibazo cy’Akarere ka Muhanga na Ruhango cyangiza imyaka yacu, ubu inzara iratwishe pe » !

Isuri ituruka mu birombe bya Mwendo yangiza imyaka y'abaturage mu murenge wa Nyarusange.
Isuri ituruka mu birombe bya Mwendo yangiza imyaka y’abaturage mu murenge wa Nyarusange.

Umukuru w’Umudugudu wa Gitega na we yemeza ko iki kirombe cyatumye imirima y’abaturage irengerwa n’isayo nyinshi ituruka mu Ruhango kandi hakaba hari ibishyimbo by’abaturage biri kurengerwa, naho bamwe mu baturage bakaba batakibona aho bavoma kubera ko iriba ryasibamye.

Abaturage bavuga ko aho iyi sayo yibasiye imirima n’inzira zasibamye ku buryo nta mwana wabasha kuhambuka ajya hakurya kuko arigita.

Iki kirombe kandi ngo giherutse no guhitana umwe mu bakozi bagicukuragamo amaramo iminsi bamutaburura avamo bigoranye.

Abayobozi b’Akarere ka Muhanga basa nk’abatari bazi iki kibazo kuko mu byumweru bigera kuri bitatu bishize batari bakibonera umuti cyane ko bisaba n’ubufatanye n’akarere ka Ruhango iki kirombe giherereyemo.

Uretse kwangiza imyaka y'abaturage ibi birombe biri no kwangiza ibidukikije.
Uretse kwangiza imyaka y’abaturage ibi birombe biri no kwangiza ibidukikije.

Ubwo iki kibazo cyagaragazwaga bwa mbere tariki ya 22/09/2014, umuyobozi wa polisi mu Karere ka Muhanga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yari yavuze ko bucya Polisi ku ruhande rwa Muhanga na Ruhango baganira ku buryo cyakemuka ariko kugeza ubu nta kirakorwa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange abivuga.

Cyakora ngo muri iki cyumweru bagiye kongera guhaguruka barebe uko abaturage barenganurwa, bakishyurwa ibyabo byangijwe kandi hagashyirwaho uburyo bwo gucukura batangiza ibidukikije.

Ubucukuzi mu Karere ka Muhanga bwakunze gutungwa agatoki ko bwaba bukorwa mu kajagari, bukangiza ibidukikije ndetse butanaretse ubuzima bw’abantu, ariko aho bigeze n’ubukorerwa mu karere ka Ruhango butangiye kugira ingaruka mbi ku karere ka Muhanga.

Amabwiriza agenga ubucukuzi ateganya ko abacukura bagomba kwirinda kwangiza ibidukikije, ndetse bagasubiranya aho bacukuye hakongera kuba nka mbere, ariko bikaba bigaragara ko bikigoye kubera ubucukuzi bukorwa nta koranabuhanga rikomeye ryifashishwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka