Gicumbi: Imirenge yahize indi mu kwesa imihigo yahawe ibihembo

Abanyamabanga nshingwabikorwa batatu bahize abandi mu kwesa imihigo mu karere ka Gicumbi bashimiwe kuko ngo bafashije ako karere kuva ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubu kakaba karaje ku mwanya wa 14.

Abayobozi b’iyo mirenge ari yo Bukure, Byumba na Rwamiko bashyikirijwe ibihembo tariki 17/10/2014 binahurirana n’umuhango wo gusinyana imihigo hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Abanyamabanga nshigwabikorwa bahize abandi mu mwaka wa 2013-2014 bafite ibihembo byabo.
Abanyamabanga nshigwabikorwa bahize abandi mu mwaka wa 2013-2014 bafite ibihembo byabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko gusinyana imihingo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’umuturage rishingiye ku mihigo.

Mu mihigo yose akarere kasinyanye n’inzego zitandukanye ngo nu kugirango bakorere ku ntego ndetse bihutishe n’iterambere.

Kuri we nk’umuyobozi w’akarere ngo ntiyabasha gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere adafite abamufasha akaba ariyo mpamvu bateguye guhemba imirenge yahize indi.

Umuyobozi w'akarere aha Kagina Emmanuel uyobora umurenge wa Bukure igikombe.
Umuyobozi w’akarere aha Kagina Emmanuel uyobora umurenge wa Bukure igikombe.

Ngo kuva ku mwanya wa nyuma kandi ngo asanga byari ngombwa ko babishimira ubuyobozi bwabafashije kwesa imihigo mu bufatanye bagiranye.

“Niyo mpamvu twateguye ibihembo byo guha imirenge yahize indi mu isuzuma twakoze tugasanga imirenge imwe yarabashije guhiga indi ikiye guhembwa” Mvuyekure.

Umuyobozi w’akarere kandi ngo imihigo iracyakomeje kuko ngo bashaka kuzaza mu myanya itanu ya mbere. Ibi abishimangira ashingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa biyemeje kubafasha kwesa imihigo ya 2014-2015.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gushimira abayobozi b'imirenge bahize abandi mu mihigo bafashe ifoto y'urwibutso.
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gushimira abayobozi b’imirenge bahize abandi mu mihigo bafashe ifoto y’urwibutso.

Kagina Emmanuel uyobora umurenge wa Bukure waje ku mwanya wa mbere mu mirenge 21 igize Gicumbi yatangaje ko kugirango abashe kwesa imihigo ari ubufatanye hagati y’inzego zose bakorana bityo akaba asanga igihembo agikwiye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bazina Olivier ibihe byiza. Kristu Mwami yareze neza.

olivier yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

umuco wo guhiga ni mwiza cyane kandi umaze gutuma u Rwanda rutera intambwe igaragara cyane rwose kuba no mu nzego zibanze hatangiye umuco wo gushyima abitwaye neza cyane ni byiza cyane kandi n’uterere tundi dukomerezeho

nsanzimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

ukoze neza ajye abihemberwa rwose kuko burya bitera imbaraga cyane nubwo umuntu aba ari gukora ibiri munshingano ze,

karenzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

ibi bitere ishema abandi maze bazakore neza barushanwa bityo igihugu cyacu kihazamukire

kagina yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka