Muhanda: Mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abayobozi basanze abaturage nta bibazo bafite

Muri iki gihe cyahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon n’intumwa yari ayoboye basuye umurenge wa Muhanda, abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza niba hari ibibazo bibaraza ishinga habura n’umwe, ubwo babasuraga kuri uyu wa kuwa gatanu tariki ya 17/10/2014.

Si ubwa mbere aka gashya kabaye muri uyu murenge mu kwezi kw’imiyoborere myiza, kuko no mu 2013 igihe cyo kungurana ibitekerezo n’abaturage kigeze bavuze ko nta bibazo bafite ko ahubwo bashimira Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’karere kubera imiyoborere myiza ibafasha kugera kw’iterambere.

Abaturage bo mu murenge wa Muhanda bahisemo ubusabane kuko nta bibazo bafite.
Abaturage bo mu murenge wa Muhanda bahisemo ubusabane kuko nta bibazo bafite.

Ukwezi kw’imiyobrere myiza gusigaje umurenge wa Gatumba gusa mu karere ka Ngororero. Mu mirenge 11, ukuyemo uwa Muhanda, abaturage bagiye bagaragaza ibibazo bitabonewe ibisubizo.

Ibyinshi byari bishingiye ku makimbirane yo mu ngo, imitungo, ihohoterwa, kutishyurwa na ba rwiyemezamirimo n’ibindi. Hari n’aho ibibazo byabajijwe bigaragaza abaturage badashaka kuva kw’izima kubera imyumvire ikiri hasi yo kutemera imikirize y’inkiko kandi yaraciye mu mucyo.

Imirimo ishingiye ku buhinzi niyo ibarinda ibibazo.
Imirimo ishingiye ku buhinzi niyo ibarinda ibibazo.

Igihe hari hamenyerewe umwanya w’ibibazo nyuma y’uko abayobozi bashashe inzobe n’abaturage; mu murenge wa Muhanda uwo mwanya wabaye uwo kwidagadura; abayobozi n’abayoborwa bishimira uko besheje imihigo mu mwaka wa 2014 aho Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa gatatu kagashyikirizwa igikombe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ese koko ibibazo byarakemutse?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko nta ruhare na rumwe ubuyobozi bugira mu kubuza abaturage ubwisanzure bwo kuvuga. Bityo asanga kuba ntabyo babaza mu myaka ibiri yose, bigaragaza ko ntabyo bafite cyangwa se biteguye gukemura ibyo bafite batabigejeje kubuyobozi bukuru.

Uyu murenge ni umwe mu mirenge yera cyane mu karere ka Ngororero, ukabamo ubworozi bw’inka mugace ka Gishwati, ukagira imirima minini y’icyayi hamwe n’uruganda, banahinga ingano, ikawa n’ibirayi, kuburyo ngo bituma bikemurira ibibazo ndetse ngo n’abunzi baho bakaba bakora neza mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Nyamara ariko, muri aka karere byagiye bigaragara ko hari abaturage babika ibibazo byabo bakazabibaza basuwe n’abayobozi bo ku rwego rw’Igihugu, nka Perezida wa Repubulika, abaminisitiri, abadepite n’abandi.

Umuyobozi w’aka karere Ruboneza Gedeon avuga ko bisanzwe bizwi ko abaturage ayoboye bahangayikishijwe no gukora kurusha ibindi, bityo bikaba bidatunguranye kuba muri uwo murenge nta kibazo na kimwe cyamubajijwe.

Icyakora polisi ikorera muri aka karere igaragaza ko abashumba bo mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zayo muri uwo murenge batungwa agatoki ku gukoresha ibiyobyabwenge. Ngo haba ku manywa haba nijoro bakora urugomo bakubita abo bahuye nabo barimo n’inzego z’umutekano kuko baherutse gukubita umusirikare.

Gusa ngo abanywaga n’abacuruzaga ibisindisha birimo “URUBYUTSA” barigishijwe ku buryo bagenda bacika mu murenge wa Muhanda. Nk’uko byatangajwe n’urwego rwa DASSO, ibihungabanya umutekano biragenda bihashywa ahubwo abashumba bawuhungabanyaga bakigishwa gahunda z’amajyambere zirimo kwihangira imirimo no kwisungana mu kwivuza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri ibi nibitangaza cyane kuko ibi nibyo kwishimira, gusa nanone abayobozi (personally) bage bagira igihe nabo ubwabo batembere mubaturage babo baganira nabo bisanzwe bitari official bumve uko batekereza bamenye ibibazo bafite bisanzwe , burya hari igihe usanga babifite arik ugasanga bamwe ntibashaka no kubivugira muruhame gutya

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka