Kavumu: Ubwiyongere bw’abaturage buhabanye n’umuvuduko w’iterambere

Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ugaragaramo ubuharike butuma havuka abana benshi kandi mu ngo zifite amikoro make.

Uyu murenge ugizwe n’imisozi ihanamye, abaturage bawo barangwa no gukunda umurimo nubwo ahenshi bagihinga ku buryo bwa gakondo. Abaturage bawo ngo bakunda no kubona akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bakaneza ibirayi cyane ku buryo babasha kubona amafaranga.

Abagore bo muri uyu murenge bavuga ko abagabo babo bagira ingeso yo guharika no kubyara abana hanze cyane cyane ku gihe bejeje neza, kuburyo bamwe babyita umurengwe w’abagabo. Uretse ubuharike butuma havuka abana benshi bitajyanye n’iterambere bafite, ngo binatera gusesagura umutungo baba babonye bityo bagahora mu bukene.

Ubwo basurwaga n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza yabakunguriye kuringaniza urubyaro bijyanye n’umuvuduko w’iterambere.

Ibiro by'umurenge wa Kavumu.
Ibiro by’umurenge wa Kavumu.

Ubwo buharike kandi nibwo bukurura amakimbirane mu ngo bityo iterambere rikahadindirira. Ingeso yo kugira abagore benshi ni nayo ituma muri Kavumu hakiboneka abana bata ishuri nubwo umuryango Imbuto Foundation uri kuharwana urugamba rwo kuribasubizamo ikoresheje abajyanama b’uburezi.

Muri uyu murenge, ngo ubuharike bunatuma ababyeyi batitabira kugaburira abana bo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ariko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde abasaba kwitabira iyi gahunda ya Leta kuko bituma abana bakurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita.

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi kandi, uyu murenge ukunze kugaragaramo urubyiruko rufata ibiyobyabwenge biganisha ku ihohoterwa, urugomo n’ubundi bugizi bwa nabi buherekezwa no guhungabanya umutekano nk’ibikorwa by’ubujura. Ibi bigaterwa n’uko urwo rubyiruko rutaba rwarabonye uburere bukwiye kubera imiryango bavukamo.

Abatuye uyu murenge wa Kavumu basabwa guhagurukira kurwanya ubuharike no kubyara abana benshi cyane cyane abana bavuka ku babyeyi batabana, kuko ubwiyongere bwabo bwihuta kurusha uko iterambere ryabo rigenda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibuharike Burushaho Kwiyongera Ariko Bigendabiva Kubantu Bakuze Aho Ababyeyi Bashishikariza Abanagushaka Bakiri Bato Nyuma Akabona Ko Yibeshye Agatangira Kwicuza Nibwo Afunguka Amaso Akamenya Gukunda Icyaricyo

Boss yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka