Ababyeyi barasabwa gutoza abana umuco wo gukaraba intoki birinda indwara

Ababyeyi barasabwa guha urugero rwiza abana mu bikorwa by’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.

Nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko indwara ziterwa n’isuku nke zibasira abaturage, kandi bikanagaragara ko bongereye ibikorwa by’isuku bazirinda, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) washyize ho gahunda yo kwigisha abaturage isuku bahereye ku muco wo gukaraba intoki.

Ubwo hizihizwaga uwo munsi kuwa 15/10/2014 mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, bamwe mu bamaze iminsi bashyira mu bikorwa gahunda yo gukaraba intoki uko bisabwa n’inzego z’ubuzima bavuga ko byaranduye indwara ziterwa n’isuku nke, nk’uko bivugwa na Mukamana Béatrice.

Agira ati “ubu sinkirwara indwara zituruka ku mwanda zirimo inzoka, typhoid, impiswi n’izindi nahuraga nazo mu muryango wanjye”.

Ababyeyi basabwa gutoza abana umuco wo kugira isuku bakawukurana kugira ngo birinde indwara ziterwa n'umwanda.
Ababyeyi basabwa gutoza abana umuco wo kugira isuku bakawukurana kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Uyu mugore avuga ko agomba gukaraba intoki by’ibuze inshuro eshanu ku munsi ndetse rimwe na rimwe akanazirenza, ibyo bigatuma atakirwaza indwara zituruka ku mwanda.

N’ubwo ariko aba bavuga ko bagize umuco wo gukaraba intoki nk’inshingano, haracyari bamwe bumva ko gukaraba intoki ntacyo bibabwiye. Aba ntibifuje ko amazina yabo atangazwa.

Umwe agira ati “njye iyo ndimo kurisha ikiyiko ntabwo numva ko gukaraba intoki ari ngombwa”.

Undi avuga ko iyo agiye muri resitora ntabone amazi yo gukaraba atirirwa ayaka, kandi nabwo iyo abona intoki zisa neza ntiyirirwa ayaka.

I Mayange hashyizweho amatsinda akora ubukangurambaga ku isuku.
I Mayange hashyizweho amatsinda akora ubukangurambaga ku isuku.

Dr. Rutagengwa Alfred, umuyobozi w’ibitaro bikuru by’akarere ka Bugesera, yasabye ababyeyi guha urugero abana bityo bagakura bafite uyu muco kugira ngo barandure burundu indwara ziterwa n’isuku nke, anabibutsa ko kugira isuku bidasaba ibintu bihambaye.

“Tugomba gutoza umuco wo gukaraba intoki abana bacu kuko bizatuma tubasha kwirinda indwara za hato na hato zituruka ku mwanda. Igihe bazabigira umuco bizatuma tubigira intego bityo n’indwara zigabanuke,” Dr. Rutagengwa.

Gahunda yo gutoza abaturage gukaraba intoki mu murenge wa Mayange iterwa inkunga n’umuryango Millennium Villages Project, aho ifasha abaturage mu bukangurambaga ku bikorwa by’isuku.

Muri uyu murenge hashyizweho amatsinda y’isuku muri buri mudugudu no mu mashuri, hasurwa urugo ku rugo bareba niba bafite kandagira ukarabe kandi ikora ndetse n’isabune.

Imibare itangwa na OMS igaragaza ko 80% by’indwara zibasiye umugabane w’Afurika ari izituruka ku isuku nke, naho ku isi hose iziterwa no kudakaraba intoki zikaba zifite kimwe cya kabiri cy’indwara zibasiye abatuye isi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka