Arthur na Frank bashoboye gukomeza mu marushanwa ya Big Brother Africa

Abanyarwanda Arthur Nkusi na Frank Joe babashije gukomeza mu marushanwa ya Big Brother mu gihe hamaze gusezererwa babiri muri bagenzi babo bari kumwe muri iri rushanwa ririmo kubera muri Afurika y’Epfo.

Abo babiri basezerewe kuri iki cyumweru tariki 12/10/2014 ni Resa wari uhagarariye Zambia ari nawe wasezerewe bwa mbere ndetse na mugenzi we Mira Farewell wari uhagarariye Mozambike.

Frank Joe na Arthur Nkusi bahagarariye u Rwanda.
Frank Joe na Arthur Nkusi bahagarariye u Rwanda.

Aba bakobwa babiri ngo ahanini bazize kuba bataratowe bihagije n’ibihugu byabo mu gihe abandi nka Nkusi Arthur, Butterphly, Esther, Goitse, Idris, Frankie, Macky2, M’am Bea, Nhlanhla, Permithias, Sabina, Sipe, Tayo na Trezagah babashije gutorwa cyane kandi bakaba banitwara neza mu mibanire na bagenzi babo.

N’ubwo Abanyarwanda Arthur Nkusi na Frank Joe bari mu bagaragaweho kwitwara neza no gutorwa cyane, urugamba ruracyakomeje dore ko gukomeza gutorwa cyane ari nabyo bizatuma barushaho gukomeza muri iri rushanwa rigenda risezerera abaririmo buhoro buhoro kugeza ubwo igikombe kibonye nyiracyo.

Resa wari uhagarariye Zambia yasezerewe.
Resa wari uhagarariye Zambia yasezerewe.

Gukomeza guha amahirwe Abanyarwanda Frank Joe na Arthur Nkusi ni ukujya ku rubuga http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote aho usabwa kwiyandikisha iyo uhageze, ugahitamo umuhanzi utora yaba Arthur cyangwa Frank Joe.

Ubundi buryo ushobora gukoresha ni ubwo gukoresha ubutumwa bugufi (sms) aho ujya aho wandikira ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukandikamo ijambo VOTE ugasiga akanya ukandikaho izina ry’uwo ushaka gutora (Frank cyangwa Arthur) ubundi ugahita wohereza kuri 1616. Ibi ni kimwe kuwakoresha yaba tigo, Airtel cyangwa MTN.

Mira wari uhagarariye Mozambike nawe yasezerewe.
Mira wari uhagarariye Mozambike nawe yasezerewe.

Uzabasha kwegukana irushanwa rya Big Brother Africa ritegurwa na DSTV azahabwa akayabo k’amadorali ibihumbi 300 (arenga miliyoni 210 mu mafaranga y’u Rwanda).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka