Amajyaruguru: Imirenge hafi ya yose yabonye ibigo nderabuzima mu myaka 5 ishize

Intara y’Amajyaruguru imaze gutera imbere mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane mu mibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo aho mu myaka itanu gusa imirenge 84 yabonye ibigo nderabuzima muri 89 igize iyo ntara.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yatangarije Kigali Today ko ibyo bigo nderabuzima byikubye kabiri kuko mbere ngo ntibyarengaga 40. Imirenge itanu itarabona ibigo nderabuzima ni Cyungo, Cyinzuzi na Base mu karere ka Rulindo n’imirenge ya Nyange na Mucaca mu karere ka Musanze.

Ibi bigo nderabuzima ibyinshi byubatswe na Leta, ibindi bizamurwa ku bufatanye bwa Leta n’abaterankunga batandukanye. Hari aho byubatswe mu byiciro, icyiciro cya mbere kikaba icyo kuzamura inyubako, icya kabiri Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’akarere bagashaka ibikoresho bya ngombwa.

Ikigo nderabuzima cya Muko mu karere ka Gicumbi.
Ikigo nderabuzima cya Muko mu karere ka Gicumbi.

Imirenge yose uko ari 21 igize akarere ka Gicumbi ifite ibigo nderabuzima. abaturage babasha kwivuza hafi kandi kare, n’indwara z’isuku nke zikarwanwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Manyagiro, Akarere ka Gicumbi bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba, barashima Leta ko yabubakiye ivuriro hafi baruhuka urugendo n’imvune yo guheka abarwayi mu ngobyi.

Nzikobanyanga Anatholie ni umusaza uri mu zabukuru yabwiye Kigali Today ko kubera urugendo rurerure, abantu bakuze baremberaga mu rugo ni byo asobanura muri aya magambo: “Twaremberaga mu rugo da, ku basaza nkatwe dufite intege nke ntabwo byatworoheraga na mba kuko byaturushyaga tukazajyanwa kwa muganga twarahezeyo».

Ikigo nderabuzima cya Manyagiro.
Ikigo nderabuzima cya Manyagiro.

Uretse urugendo, abasore n’abagabo bajyaga mu mujisho bajyanye abaturanyi babo kwa muganga, iki kigo nderabuzima begerejwe cyarabaruhuye.

Sekanabo Athanase ni umwe mu basore batuye mu Murenge wa Cyumba wahekaga mu ngobyi, avuga ko we ikigo nderabuzima cyamuruhuye umujisho yahoragamo ahetse abarwayi abajyanye kwivuriza ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Manyagiro.

Mu Karere ka Gakenke, abaturage bo mu mirenge yose 19 ifite ibigo nderabuzima hari hasigaye Imirenge ya Minazi na Gakenke ariko nabyo birenda kurangira, abaturage bagatangira kuhivuriza.

Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga mu Karere ka Gakenke.
Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga mu Karere ka Gakenke.
Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe mu karere ka Gakenke.
Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe mu karere ka Gakenke.

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today ko bashimira Leta imbaraga yashyize mu serivisi z’ubuzima, kuri ubu buri murenge ukaba ufite ikigo nderabuzima cyayo kandi mbere wasangaga imirenge nk’ine isangira ikigo nderabuzima kimwe.

Ibigo nderabuzima byafashije abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi by’umwihariko ababana n’ubwanda bwa SIDA aho byabasabaga kujya ku bitaro by’akarere kugira ngo babone imiti igabanya ubukana bwa SIDA; nk’uko Nduwimana Celestin wo mu Murenge wa Nemba abyemeza.

Ati: « Urabona nk’ubu hari harateye icyorezo cya SIDA ariko ubu batuzaniye imiti igabanya ubukakana kuko hapfaga abantu benshi. Ikindi bitewe n’uko ibitaro byari kure kandi ari na bikeya abantu bakunda gupfa cyane none ubungubu ibigo nderabuzima byaratwegereye … ubuzima bugenda neza, imiti tuyibona hafi».

Ikigo Nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera.
Ikigo Nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera.

Mu karere ka Burera ho muri buri murenge mu mirenge 17 igize ako karere hari ikigo nderabuzima ndetse na tumwe mu tugari two muri iyo mirenge hari amavuriro mato (Poste de Sante) abaturage bagana mbere yo kujya ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro.

Umurenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, ni umwe mu mirenge itaragiraga ikigo nderabuzima. Mu kwezi kwa 09/2014 muri uwo murenge nibwo hatashwe ikigo nderabuzima gishya cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kubaka amavuriro hafi yabo bituma ubuzima bwabo burushaho kugenda neza bivuriza hafi bityo bakagera kwa muganga batararemba.

Ikigo nderabuzima cya Shyorongi mu karere ka Rulindo.
Ikigo nderabuzima cya Shyorongi mu karere ka Rulindo.

Nkurunziza Jean Bosco agira ati “Umuntu yabaga afashwe ari nijoro bagaheka. Noneho abamuhetse rimwe na rimwe bakavunika, gutsikira, urabona uyu muhanda wacu ni amakoro, bakagwa mu bisimu. Ubwo ije (centre de santé) igiye kudukura mu bwigunge kuko ubu umuntu ashaka yajya akoresha moto kuko hazaba ari na hafi hegereye umuhanda.”

Nyiramahirwe Donata yungamo ati “Hari ababyeyi bagira bati ‘mbese ubundi turagera nk’iriya hepfo ryari?’ bati ‘ahubwo byose ni kimwe reka tugume mu rugo tubyara, dupfa byose ni kimwe!”

Mu Karere ka Musanze, mu mirenge 15 igize ako karere habarurwamo ibigo nderabuzima 15, imirenge ya Kinigi na Cyuve ifite ibigo nderabuzima bibiri, Umurenge wa Nyange na Mucaca ni yo itagira ibigo nderabuzima. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakorwa inyigo y’Ikigo Nderabuzima cya Nyange mu wundi mwaka batagangira ibijyanye n’inyubako.

Ikigo Nderabuzima cya Gataraga mu karere ka Musanze cyatashywe muri 2012.
Ikigo Nderabuzima cya Gataraga mu karere ka Musanze cyatashywe muri 2012.

Ubu mu Karere ka Rulindo hamaze kubakwa ibigo nderabuzima 19. Uretse imirenge itatu (Cyungo, Cyinzuzi na Base) idafite amavuriro, indi yose irayafite hari n’ifite ibigo nderabuzima birenze kimwe ari yo Shyorongi, Ntarabana na Buyoga.

Bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Shyorongi bavuga ko mbere y’uko gitangira kubaha serivise byarabagoraga ndetse bamwe wasangaga bagana amavuriro yo muri Kigali, bityo bigatuma hari abarwara ntibabashe kwivuza ku gihe bakaremebera mu ngo zabo kubera no kubura ubushobozi bwo kuza kwivuriza mu mujyi wa Kigali bisaba amatike n’ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.

Ikindi, mu myaka itanu ishize, umubare w’ibitaro mu Ntara y’Amajyaruguru wariyongereye hubakwa ibitaro bishya : Kinihira, Remera byo mu Karere ka Rulindo na Butaro byo muri Burera n’ibindi bizubakwa muri ako karere; nk’uko bishimangirwa na Bosenibamwe Aime.

Bimwe mu bitaro byo muri iyi ntara nk’Ibitaro bya Ruhengeri n’ibya Ruli mu Karere ka Gakenke byatangiye gusaba ibyangombwa byo kuba ibitaro mpuzamahanga nka Roi Faycal bitewe n’urwego bigezeho mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ubuzima ntacyo wabusimbuza ,ufite ubuzima bwiza akora neza kandi ibyo akoze bikamugeza aho ashaka, kmeza imihigo Rwanda yacu, urugero rwiza rwintara yamajyaruguru rukomeze rubere izindi ntara zose izi yo kunyuramo

gatwabuyenge yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

mu Rwanda tuzi ko ubuzima ari ntageranywa muri gyose bityo kubwitaho turakataje , ubu nta muntu warwara ngo arembe kubera kubura aho yivuza

kamubuga yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka