Rwamagana: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka
Amaduka atanu ari mu nzu y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Rwamagana, ahazwi ku izina ryo “Kwa Murenzi”, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ahagana saa moya n’iminota 40 zo ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 1/10/2014; ibicuruzwa byinshi bitarabarurirwa agaciro birakongoka.
Imodoka za Polisi y’Igihugu mu ishami rishinzwe kuzimya umuriro, zahageze nyuma y’isaha iyi nkongi itangiye, ni zo zabashije kuwuzimya neza mu gihe kigera ku masaha abiri zihageze.
Iyi nkongi, hataramenyekana icyayiteye, yatwitse amaduka 5 ari mu nzu y’ubucuruzi yegeranye n’isoko rya Rwamagana, ibumoso bw’umuhanda wa kaburimbo umanuka werekeza ahitwa Buswahilini. Muri aya maduka, atatu yatikiriyemo ibicuruzwa hafi ya burundu, naho andi abiri, abaturage bagerageje kuvanamo bimwe bitarafatwa.
By’umwihariko, iyi nkongi yibasiye cyane iduka rikomeye kandi ryarimo ibicuruzwa bitubutse (tutaramenya agaciro kabyo kugeza ubu) by’umucuruzi Murenzi Jean Baptiste, akaba ari umucuruzi ukomeye mu karere ka Rwamagana ndetse iri duka rye ryakongotse rikaba ari ryo ryaranguzaga ku bacuruzi benshi bo mu mujyi n’abo mu byaro by’akarere ka Rwamagana, nk’uko twabibwiwe na bamwe mu babizi neza.
Uyu mucuruzi Murenzi, ubwo yari amaze kubona ibimubayeho, yahise agira ikibazo cy’ihungabana ku buryo atigeze agaragara mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi.
Abaturage bo, ngo bakimara kubona aya maduka afashwe, bihutiye gutabara bakiza ibicuruzwa byari bitarakongoka ariko umuriro ubarusha imbaraga kugeza ubwo Polisi yahageraga n’imodoka zayo zizimya inkongi, ikabasha kuwuzimya ahagana saa tanu z’ijoro.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yatangaje ko iyi nkongi ari ingorane zikomeye ku bucuruzi bwo mu karere ka Rwamagana ariko agashimira Polisi y’Igihugu yabashije gutabara ikazimya uyu muriro ndetse agasaba abaturage muri rusange kudahungabana ahubwo bakakira ko iki kibazo ari impanuka, maze bagakomeza ibikorwa byabo.
Nta makuru aramenyekana niba abacuruzi bahuye n’ibi biza, by’umwihariko uyu Murenzi Jean Baptiste, bari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo.
Cyakora, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yongera gushishikariza abacuruzi kujya bagira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo aho kugira ngo babwibuke bamaze guhura n’ingorane nk’izi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki mutagaragaza neza icyateye iyi nkongi.ariko hagataho ntago byoroshye kubyakira mufashe abacuruzi ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange inkongi zirwanywe.
yooo ndabona inkongi zongeye kugaruka ariko buri munyarwanda wese agerageze kwitegura kuryanya inkongi
akanama kashyizweho ngo kameneye ikihishe inyuma yizi nkongi kagakwiye kugira icyo kerekana hakiri kare izi nkongi zigafatirwa ingamba zikomeye, kuko ziamzeho imtungo yabanyarwanda rwose kandi ibi nino kudindiza iterambere ry’igihugu