Gakenke: Barasabwa kwerekana abo abana bavuze ko babateye inda ubundi bagashakishwa

Abayobozi batandukanye barimo abakozi b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abafite uburezi mu nshingano zabo hamwe n’abandi bakorera mu bigo nderabuzima, barasabwa kumenya abo abana bari munsi y’imyaka 19 bavuga ko babateye inda ubundi bagakurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano kugirango bashikirizwe ubutabera.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 30/09/2014 mu nama yabahurije hamwe n’ubuyobozi bw’akarere bufite ubuzima mu nshingano nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko gikomeye.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubuzima, Matayo Niyonkuru, asobanura ko bahuye n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’imirenge ndetse no ku bigo nderabuzima kugirango babamenyeshe ko bagomba kujya kubashakira abantu bavuzwe n’abana ko babateye inda kuko bagomba gukurikiranwa byanze bikunze.

Ati “bagomba gukurikiranwa icyo kiri mu myanzuro, ubu rero turi muri process kugirango tutazagira uwo turenganya, tukaba turimo gushakisha amakuru yabo ariko mu buryo bwizewe, wa mwana amaze gutwita agiye kwa muganga yandikishije nde ko yamuteye inda?”

Nubwo hari ingorane bazahura nazo ariko ngo abandikishijwe barateganya mu bushishozi no mu buryo buri nyabwo kuzabikurikirana, bagakurikiranwa bagahanwa uko amategeko abiteganya nkuko nabyo byasobanuwe na Niyonkuru.

Uko byagenda kwose ariko ngo ababyeyi nibo ba mbere bagomba gufata inshingano zo kurera abana babo kuko umwana mu myaka mito agomba gutozwa kubaha ababyeyi kuko akenshi usanga abana bumva ubutumwa bupfuye babeshwa byinshi birimo ko bagomba kubonana n’abahungu kugirango bamere amabere hamwe n’ibindi biganisha ku busambanyi.

Barasabwa kumenya abo abana bavuze ko babateye inda bagashakishwa.
Barasabwa kumenya abo abana bavuze ko babateye inda bagashakishwa.

Gusa ariko ngo icyumba cyihariye cy’urubyiruko kivuga ku buzima bw’imyororokere ni ngombwa kuko gifasha urubyiruko kutagira isoni zo kuvuga ibibazo bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Emmanuel Mugabarigira akorera ku kigo nderabuzima cya Muyongwe asobanura ko ikibazo cyo gutwara inda zitateguwe cyibasiye abana bari hagati y’imyaka 19 na 15 kandi bakaziterwa n’abantu bakuze bubatse n’ingo zabo kuko akenshi baba arabakoresha babo.

Kuba basabwe kuvuga abo abana bavuze ko aribo babateye inda ngo barabibonamo imbogamizi kuko nk’abaganga bemerewe kugirira ababagana ibanga kuburyo bishobora kuzatuma batongera kwizerwa nkuko Mugabarigira abisobanura.

Ati “icyo tubona tuzahuriramo nacyo nk’imbogamizi nuko iyo umwana aje kwisuzumisha wemerewe kumugirira ibanga kuburyo naza akakubitsa ibanga ati ni runaka wayinteye akumva ryasohotse nacyo kizaba ari ikindi kibazo, ubwo rero twumva ari indi mbogamizi izabaho kuba wagombye kubika ibanga ry’umurwayi akajya kwumva ibanga rye ryasohotse”.

Guhera mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka mu karere ka Gakenke hagaragaye abana bari munsi y’imyaka cumi n’icyenda 492 batwaye inda batateguye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kmanzi uvuze ukiri hari aho duhishira ibintu kandi biba bizagira ingaruka kubuzima bwabana bacu ubuzima bwabo bwose , dutangire amakuru kugihe abana bahohotewe bafashe bahabwe inam abahumurizwe naho kubahishira ni ugukomeza kubikiririza agahinda kabo rwose , kandi bazagakuruna kugeza bashaje , kandi cyera kabaye bazabona ko tutababaniye , tutabafashije gukira ibikomere batewe ni uko gufatwa kungufu

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

nukuri babyeyi duhaguruke duhashye abantu bigize inyamswa , hari aho mpoze nsoma kuri kigalitoday undi ngo wireze ko yafashe batandatu biteye ubwoba ababyeyi nahanyu ho guhaguruka tugahashya abantu dutanga amakuru yose asabwa kubana bacu bashobora kuba bahohotewe, bitabaye ibyo abana bacu barakurana abaginda kandi bisa naho natwe twagizimeo uruhare

manzi yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka