Huye: Ikamyo itwara mazutu ihiriye ahitwa mu Gashikiri

Ahitwa mu Gashikiri mu karere ka Huye haguye ikamyo yari itwaye amavuta ya mazutu irakongoka, abari bayirimo barakomereka bidakanganye ubwo bayisimbukagamo.

Iyi modoka yaguye hafi y’iteme rya Butamu rihuza imirenge ya Mbazi, Maraba na Simbi mu karere ka Huye yakoze impanuka ahagana saa mbiri z’iki gitondo tariki 01/10/2014 ariko na n’ubu iracyashya ntabwo irazima.

Ababibonye bakeka ko yatewe no kubura feri kuko umwe mu bantu batatu bari bayirimo yasimbutse ikiri kugenda, uwa kabiri nawe agasimbuka imaze kugwa mu nkengero z’umuhanda.

Iyi kamyo ikimara guhirima umuriro wahise waka abaturage barahurura.
Iyi kamyo ikimara guhirima umuriro wahise waka abaturage barahurura.

Uwari uyitwaye ngo niwe watinzemo agishakisha uko avanamo ibyangombwa n’amafaranga, ndetse ngo we yari ayihiriyemo kuko yavanywemo na bagenzi be bari bamaze kugera hanze.

Imodoka ikimara kugwa munsi y’umuhanda wa kaburimbo yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ucyaka kugera n’ubu. Iyo kamyo yari ivuye i Kigali yarekezaga mu karere ka Nyamagabe. Abari bayirimo bajyanywe kwa muganga.

Kuva iyi kamyo yagwa mu ma saa mbiri, umuriro uracyaka na n'ubu.
Kuva iyi kamyo yagwa mu ma saa mbiri, umuriro uracyaka na n’ubu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka