Abanyamakuru barakinubira kudahabwa amakuru ku gihe n’imibereho yabo idafatitse

Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko imbogamizi ebyiri zibakomereye mu mwuga wabo, ari ukuba hari abakibarushya mu kubaha amakuru hakiyongeraho ko abahembwa byujuje amategeko ari mbarwa abandi nabo ntibanahembwe.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo abanyamakuru bagarutseho mu nama nyuguranabitekerezo ku itangazamakuru ryo mu karere, yateraniye i Kigali ihuje abanyamakuru bo mu Rwanda mu karere n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa kabiri tariki 30/9/2014.

Bamwe mu banyamakuru ntibatinya gutunga agatoki bamwe mu bayobozi bakimana amakuru cyangwa bakaruhanya, bituma akazi kabo katagenda neza nk’uko babyifuza, nk’uko umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda witwa Janvier Nshimiyumukiza yabitangaje.

Abanyamakuru bafite ijambo rinini mu myanzuro ifatirwa muri iyi nama.
Abanyamakuru bafite ijambo rinini mu myanzuro ifatirwa muri iyi nama.

Yagize ati “Bagende bakore kampanye mu bayobozi babumvishe ko gutanga amakuru atari impuhwe baba bagiriye umunyamakuru ahubwo ari inshingano, kuko iryo tegeko rirahari ariko rirasa nk’aho hari abayobozi benshi bataryumva”.

Uyu munyamakuru atanga urugero ko itegeko rivuga ko umunyamakuru ariwe ugena uburyo ashakamo amakuru ariko umuyobozi arishaka kugira ngo abe ari we ugena uburyo ayaguha.

Ati “Wowe urashaka ko muvugana ukorera radiyo we akakubwira ngo mwandikire kuri email ubwose ko ukeneye ijwi uraza kurikurahe. Nibyo hari utabigukorera ushobora kumwandikira ntanagusubize.”

Hararebwa uruhare rw'itangazamakuru mu iterambere ry'igihugu n'uburyo ubwaryo ryakwifasha mu kwiyubaka.
Hararebwa uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu n’uburyo ubwaryo ryakwifasha mu kwiyubaka.

Yakomeje avuga ko ibyo bituma akazi k’umunyamakuru gakorwa nabi, kuko akenshi abura amahitamo agakora inkuru ituzuye isa nk’ibogamye kuko impande zose biba zitatanze ibitekerezo, bikiyongeraho n’ubuzima bwabo butameze neza kuko abenshi badahembwa neza.

Ati “Birasa naho nta rwego rushinzwe kurebera umunyamakuru niba abona umushahara we cyangwa atawubona ugiye kureba abanyamakuru bafite amasezerano y’akazi ni bacye. Hari n’uyafite ariko bamuhemba ukwezi kumwe ukundi ntibamuhembe usange baracishamo igihe.

“Ubwo ni ukuvuga ngo niba bibaye gutyo jya mu rukiko ujye kurega ariko se uzajya kurega ute ngo kanaka yaranyambuye kandi nta masezerano y’akazi ufite. Hagombye kuba hari urwego rushinzwe kumenya ngo uyu muntu yatangije igitangazamakuru abanyamakuru akoresha arabahemba? Kuko nutamuhemba azajya muri ruswa.”

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda no mu karere hamwe na leta n'abandi bafatanyabikorwa.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda no mu karere hamwe na leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Abandi banyamakuru bemeza ko babayeho mu buzima bumeze nk’akajagali kuko ari imibereho yabo ndetse n’akazi kabo bidahabwa agaciro. Gusa bemeza ko urwego rushya rishyiriyego RMC (Rwanda Media Comission) hari byinshi rwahinduye ku mutekano w’akazi kabo.

Banemeza ko kandi amakuru baba bashaka atari ay’inyungu zabo ahubwo baba bashaka kumurikira rubanda uko ibibakorerwa bikorwamo. Bagasanga kuba bimwa amakuru ari ukubuza aabaturage uburenganzira bwabo no kwica amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gifite itangazamakuru mu nshingano zacyo, yatangaje ko gutanga amakuru ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza ariko asaba n’abanyamakuru korohera abayobozi mu gihe baka amakuru.

Ati “Dukome urusyo dukome n’ingasire, icyo nzicyo abayobozi muri rusange barifuza ko urwego rw’itangazamakuru rutera imbere kandi n’abanyamakuru barifuza ko rutera imbere. Ahasigaye ni ugukorera hamwe tukareba uransaba iki nguhe iki nawe urazana iki kugira ngo icyo twifuza twese tukigereho”.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu,Francis Kaboneka niwe wafunguye iyi nama ngarukamwaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Francis Kaboneka niwe wafunguye iyi nama ngarukamwaka.

“Ariko ntago navuga ko abayobozi ari bo kibazo badatanga amakuru n’ubwo hari aho bishobora kugaragara, ariko ntibibe bya bindi ngo umukobwa abe umwe atukishe bose hari n’abayatanga menshi kandi meza. Icyo dukwiye kureba ni ukureba ese amategeko arubahirijwe? Ese niba ari usabye umuntu amakuru kuri telefoni kandi agomba kubanza kuyatondeka natabishobora araba ayakwimye?”; nk’uko Prof. Shyaka yakomeje asobanura.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo abanyamakuru bakwishyiriraho uburyo bakwigenzura kugira ngo banoze uburyo bateza imbere itangazamakuru no guhwiturana. Igamije kandi kureba uko itangazamkuru ku rwego rw’akarere ryajya ryisuzuma aho gutegereza ko za raporo ziturutse hanze ya Afurika arizo zigaragaza imikorere yo mu Rwanda no mu karere.

Prof. Shyaka yemeza ko ibyo biramutse bigezweho byafasha itangazamkuru ryo mu karere ko ku mugabane wa Afurika kujya rivugwa uko riri, kuko ryajya rivugwa naba nyiri ubwite.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abenshi usanga rwose bizira ubunyamwuga buke cyane rwose bigatuma nabo bashakaho amakuru tacyo babamarira , umuntu ugasaga araza gushaka amakuru ariko mubyukuri nawe tazi neza amakuru ari gushaka ngo ahera he akageza he, babanze biyumvemo ubunyamwuka ntawakwima amakuru kani abona hari ibintu uyaziho bihagije icyumusaba ari ukubiconfirma ntakindi , ikindi kandi ubwo bunyamwuga buvye bukunze guherekezwa nubunebwa nibwo usanga bubatera iyo mibereho idahwitse

kamanzi yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka