Ikibuga cy’indege cya Kamembe kigiye gufunga mu gihe cy’amezi atanu

Ikibuga cy’indege cya Kamembe kiri mu karere ka Rusizi kigiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atanu kugirango gisanwe uhereye tariki yambere z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2014.

Iki kibuga kimaze imyaka isaga 60 ngo kimaze gusaza mu buryo bukabije aho indege isigaye ingwa ikagenda itsikira mu binogo ndetse n’amazi aba yakiretsemo; nk’uko bisobanurwa na Nkurunziza Leon uyobora iki kibuga.

Ikibuga cy'indege cya Kamembe cyarangiritse cyane.
Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyarangiritse cyane.

Kompanyi y’indege ya Rwandair n’abakiriya bakoresha inzira z’ikirere bifuje ko ikibuga cya Kamembe cyasanwa mu buryo burambye mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo n’indege kugirango bakorere mu mutekano usesuye.

Bamwe mu bakiriya ba Rwandair bakoresha inzira z’ikirere Kigali-Kamembe barimo uwitwa Patrick Makenga bavuga ko nubwo gusana ikibuga bikwiriye ngo bazagira ingorane zitoroshye mu bucuruzi bwabo kuko ngo amezi 5 bazamara batagenda mu indege ari menshi bityo ku bwabo bakifuza ko nibura byamara amezi atatu.

Abakiriya ba Rwandair bavuga ko amezi yo gusana ikibuga akwiye kuba 3 aho kuba 5.
Abakiriya ba Rwandair bavuga ko amezi yo gusana ikibuga akwiye kuba 3 aho kuba 5.

Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bishimiye isanwa ry’icyo kibuga kuko ngo bari basigaye bagira impungenge zacyo aho indege yari isigaye igwa kuri icyo kibuga abagenzi bayirimo bakavuga ko umupirote aguye nabi nyamara kandi ari ibinogo agenda atsikiramo biri muri icyo kibuga kubera uburyo gishaje.

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kmembe, Nkurunziza Leon, avuga ko kandi bagiye gageregeza kureba uko basana mu buryo bw’ibice ariko aho bigeze ngo ntibigishoboka kuko kimaze gusaza cyane biryo akaba ari muri urwo rwego bifuje ko cyakorwa cyose.

Umuyobozi w'ikibuga cy'indege cya Kamembe, Leon Nkurunziza.
Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kamembe, Leon Nkurunziza.

Umuhire Celine ushinzwe ubucuruzi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke muri kompanyi y’indege ya Rwandair avuga ko abakiriya babo badakwiye gucika intege kuko abakiriya babo bajya mu bihugu byo hanze bateguriwe imodoka zizajya zibavana i Kamembe zikabageza i Kigali mu gihe iki kibuga kizaba kiri gukorwa.

Mu cyiciro cya mbere cyo gusana ikibuga cy’indege cya Kamembe mu gihe cy’amezi 5 bizatwara akayabo ka miliyari 5 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda mugihe biteganyijwe ko nyuma yaho kizakomeza kwagurwa.

Ikibuga cy'indege cya Kamembe.
Ikibuga cy’indege cya Kamembe.
Abagenzi barasaba ko ikibuga cyakorwa vuba.
Abagenzi barasaba ko ikibuga cyakorwa vuba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nubwo haba hakenewe amavugurura ariko kandi hagiye kubaho kudindiza ishoramari rwose , ibyo byokuzana amabus sinzi niba nazo zizajya zikoresha igihe nkikindege , ko aricyo abantu bakundira ingede gucunguza uburyo umwete, gusa twizereko bagomba kugira vuba muri iryo sanwa icyo gihe kikaba cyagabanuka

karenzi yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

ubwo ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwagura no kugira ngo serivice zitangwa zirusheho kuba nziza abagenzi absabwe kuba bihanganye

junior yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

ndikumva abakiriya bakwihangana bakagikora neza kugirango kitazateza impanuka murakoze imirimo myiza.

Vunabandi elyse yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka