Burera: Ngo hari bagabirwa inka zabyara ntibanywe amata ahubwo bakayagurisha

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko nubwo ubuyobozi bushishikariza abagabiwe inka kugira umuco wo kunywa amata ngo hari bamwe bagabirwa inka zamara kubyara amata bakayagurisha gusa ntihagire na make basiga mu rugo yo kunywa.

Buri gihe mu karere ka Burera iyo habaye igikorwa cyo kugabira inka abatishoboye, abagabiwe basabwa korora neza izo nka bakanasabwa ko nizibyara bazajya banywa amata kugira ngo intungamubiri ziba mu mata zifashe ubuzima bwabo kumera neza.

Gusa ariko ngo bamwe nta gitekerezo cyo kunywa amata bagira ngo ahubwo barayagurisha bagakuramo amafaranga bakagura ibindi bifuza.

Nubwo bigoye kubona umuturage wagabiwe inka wiyemerera ibyo, hari abandi baturage bahamya ko hari abo bazi. Gusa ngo abantu nkabo ni abo kunengwa.

Nyandwi Desire agira ati “Nkunda kubabona abantu bagurisha amata ntibayanywe, nabagira inama yo kutayagurisha bakabanza bareka abana bakayanywa, asagutse bakaba ariyo bagurisha nko ku isoko bari gushaka nk’akunyu cyangwa agasabune gutyo.”

Abagabiwe inka bibutswa kuzajya banywa amata y'inka bagabiwe kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.
Abagabiwe inka bibutswa kuzajya banywa amata y’inka bagabiwe kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Mujuganje Seraphine yungamo ati “Bakunze kubonekamo ariko bake batazi akamaro k’amata kuko avura bwaki mu bana…inama nabagira ni ukureka abana bakanywa amata bagashisha, bakagira n’imbaraga zo kwahira, ejo bakazaba beza kurushaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yamagana ababa bafite ingeso yo kugurisha amata gusa aho kuyanywa. Asaba abagabiwe inka ko batagomba kureba amafaranga gusa ngo ahubwo bakwiye kumenya ko amata arengera ubuzima bw’uwayanyoye.

Agira ati “Kubaba babikora turabiyamye. Ntabwo rero wareba amafaranga yonyine ngo noneho amata ukamye yose uyagurishe. Ni ngombwa ngo ugire ayo asigaza. Agaburirwe abana, abari n’abategarugori n’abagabo nabo banywe amata.

Nta bwaki twifuza mu karere kacu ka Burera. Ntabwo twifuza ko abana bacu basyigingira mu bwenge! Baba ingwingire. Turashaka ko abana bacu bakura neza kubera ko bagaburiwe neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera abwira abagabiwe inka bose bo muri ako karere kumenya ko mu gihe umuntu afite ubuzima bwiza n’ibindi abigeraho. Ngo ni ngombwa ko banywa amata asagutse bakaba ariyo bagurisha aho kuyagurisha yose.

Mu karere ka Burera inka zimaze gutangwa muri gahunda ya Gira Inka ni 6438. Ngo hasigaye imiryango ibihumbi 3560 itaragerwaho na gahunda ya Gira Inka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka