Huye: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kutarebera igihe hari abatanga amakuru atari yo

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Huye yateranye ku cyumweru tariki ya 21/9/2014, bashishikarijwe gukora ubukangurambaga bukwiye kugira ngo imihigo akarere kahize igende neza, ndetse banashishikarizwa kutarebera igihe bumvise abatanga amakuru atari yo.

Ubwo yabaganiriraga, Hon. Marie Claire Mukasine, Komiseri mu rwego rw’umuryango FPR, yagarutse ku bihuha bimaze iminsi ko umukuru w’igihugu yashyizeho ko mituweri z’abaturage zongera kuba amafaranga igihumbi ku muntu, ku buryo ngo abamaze gutanga ibihumbi bitatu bazabyivuzaho imyaka itatu.

Ngo hari n’ikindi gihuha kivuga ko umukuru w’igihugu yakuyeho itegeko risaba abantu bose kororera mu biraro.

Yagize ati “ntitugomba kwibagirwa ko tukiri ku rugamba. Yewe na ba bandi bakeya batatwifuriza ibyiza bagenda bahindura uburyo bwo kuturwanya. Ubu se mwavuga ko umuntu witora akavuga ko mituweri bayigabanyije bakayishyira ku gihumbi, uwo murumva atari ushaka gusenya ibyo twiyubakiye?”

Yunzemo ati “ni ukugira ubushishozi, ariko no kugira ngo ikintu nk’icyo iyo kibaye, niba udafite amakuru uyashake, kandi utange amakuru y’imvaho. Niba ufite n’ubushobozi bwo kwandika no kunyomoza, bikore.”

Basabwe kandi biyemeza gukora ubukangurambaga kugira ngo barusheho kwesa imihigo.
Basabwe kandi biyemeza gukora ubukangurambaga kugira ngo barusheho kwesa imihigo.

Abanyamuryango ba FPR kandi banishimiye umwanya wa gatatu akarere ka Huye kagize mu kwesa imihigo, kuko na bo babigizemo uruhare, ndetse baniyemeza kuzakora ubukangurambaga bukenewe kugira ngo mu mwaka utaha akarere kazarusheho kugira amanota meza.

Biyemeje kuzakora uko bashoboye umubare w’abaturage bitabira gutanga mituweri ukiyongera: ngo bafatanyije n’ibitaro bya kaminuza ndetse n’ibya Kabutare, bazasobanurira abantu ibyiza byo kwitabira mituweri bafatiye ku mibare: amafaranga uwivuje kuri mituweri atanga ndetse n’ayo utayifiteho yivurizaho iyo arwaye.

Bitewe n’uko byagaragaye ko umugoroba w’ababyeyi ugira akamaro, ngo mu karere ka Huye hazashyirwaho n’umugoroba w’urubyiruko, kugira ngo bajye bahura bungurane ibitekerezo, bityo babashe kwihangira imirimo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

intore z’umuryango ntidkwiye ko hari abatanga amakuru atariyo ngo tubyihorere, uru Rwanda ntawe tugomba kurusiganya

muzungu yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka