Rusizi: Afunzwe azira gutera umuntu urushinge agahita yitaba Imana

Umugabo w’imyaka 48 witwa Niyonsaba Come wo mu murenge wa Nkungu, mu kagari ka Mataba ho mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu nyuma yo kumutera urushinge amuvura muburyo bwa magendu.

Niyonsaba ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe yiyemerera icyaha cyo kwica umuntu avuga ko nyakwigendera Manirafasha Oscar w’imyaka 63 yaje amutakira amubwira ko arembye kandi nta mitiweli afite arinayo mpamvu ngo yahise amutera urwo rushinge.

Niyonsaba Come avuga ko mu busanzwe atari azi gutera urushinge kuko ngo aribwo bwa mbere mu mateka ye yari abikoze bitewe n’impuhwe yari yumviye uwo musaza icyakora ngo yari asanzwe avura amatungo ye akoresheje imiti y’ibinini ari nayo mpamvu nyakwigendera yamugiriye icyizere akamusaba kumutera urushinge arinarwo rwamuhitanye.

Niyonsaba yemera icyaha cyo gutera umuntu urushinge rwa magendu akitaba Imana akaba abisabira imbabazi.
Niyonsaba yemera icyaha cyo gutera umuntu urushinge rwa magendu akitaba Imana akaba abisabira imbabazi.

Niyonsaba Come yafashwe n’inzego z’umutekano kuwa 18/09/2014, nyuma y’amezi ibiri yari yaraburiwe irengero; akaba asaba imbabazi aho avuga ko atari agambiriye kwica Manirafasha ahubwo ko yabikoze mu buryo bwo gutabara mugenzi we wari amutakiye.

Mu busanzwe Niyonsaba n’uwo musaza Manirafasha ngo ntibari basazwe baziranye nkuko Niyonsaba abivuga usibye kuba ngo barahuriraga mu mayira.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nkungu, Nikuze Beatha, avuga ko mu makuru bahawe n’abaturage ari uko Niyonsaba yavuraga magendu muburyo bwa rwihishwa akaba ari muri urwo rwego yafashwe kugirango aryozwe icyaha yakoze imbere y’ubutabera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu burasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare ibibazo bitaravuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka