Abayobozi bakirangarana ibibazo by’abaturage ntibikemuke bahagurukiwe

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage bagiye kujya bakurikiranwa nibiba ngombwa bafatirwe ibihano byo guhagarikwa, kuko byagiye bigaragara ko ibibazo byinsh bikemuka ari uko umukuru w’igihugu ahageze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko nubwo abaturage hari igihe bakabya bakumva ko buri kibazo cyose cyakemurwa na Perezida Kagame, ariko hari n’aho barangaranwa ugasangwa bahora basiragira ku biro by’umurenge barabuze ubakemurira ibibazo.

Yagize ati “Ikigarara ni uko no kugira ngo abaturage baregere Perezida ibibazo ni uko baba bamufitiye icyizere. Rero umuturage akumva ko ikibazo cyose naho yagize ingingimira yakigeza kwa Perezida kugira ngo abe ariwe ukimukemurira.”

Mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari gihe umuturage ajya mu kagali ntibabihe uburemere, yagera no mu murenge ugasanga naho batabyitayeho, rimwe na rimwe akajya ku karere cyangwa agategereza ubuyobozi bwo hejuru ngo avuge ikibazo cye.

Minitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka.
Minitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka.

Ukwezi kw’Imiyoborere myiza kwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 22/9/2014 kugeza tariki 24/10/2014, kuraza gutangirizwa mu karere ka Rutsiro gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba, aho abayobozi bakuru bazegera abaturage mu rwego rwo gucyemura ibibazo byadindiye mu turere twose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaburiye abayobozi ko uzajya agira uburangare mu gukemura ikibazo cy’abaturage bizajya bimugiraho ingaruka ikaba ari nayo ntego nyamukuru muri uku kwezi, aho hazareberwa hamwe imyanzuro yafashwe mu kwezi guheruka.

Ibyo bibazo bizakemurwa binyuze mu mahuriro nkemurabibazo, hazanarebwa imitangire ya serivise n’imicungire y’umutungo wa Leta binozwe binyuze mu igenzuramikorere no gusuzuma neza uburyo amahame y’imicungire y’umutungo wa rubanda ashyirwa mu bikorwa mu nzego z’ibanze.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi kw’Imiyoborere igira iti : "Imiyoborere ibereye abaturage; Umusingi w’iterambere rirambye".

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka