Abafarumasiye baburiye ba rumashana n’abandi batari mu rugaga rwabo

Urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti (abafarumasiye) rwitwa National Pharmacy Council (NPC) hamwe na Ministeri y’ubuzima, baraburira abatari muri urwo rugaga n’abandi bose bakora mu by’imiti, nk’abayitanga batabyemerewe (bitwa rumashana), ko bashobora kubihanirwa mu gihe baba bagaragaye.

Abafarumasiye bemeza ko ari itegeko ku muntu wese wigisha ibya farumasi, ukora imiti, uyicuruza n’umukozi wa Leta ugena cyangwa ushyira mu bikorwa politiki zijyanye n’iby’imiti, kuba mu rugaga NPC.

“Hari abo bita ba ‘rumashana’ batangaga imiti batabyemerewe, hari n’abandi batanga imiti bakurikije amafaranga umukiriya azanye; bamenye ko baba batanze uburozi, bataba batanze umuti ujyanye n’ubukana bw’indwara; kuba mu rugaga rero bituma tumenya uko duhagaze mu mikorere, ku buryo utari mu rugaga atemerewe gukora”, nk’uko byasobanuwe na Perezida wa NPC, Dr Muganga Raymond.

Abahanga mu by'imiti bo mu Rwanda mu nama.
Abahanga mu by’imiti bo mu Rwanda mu nama.

Indi mpamvu abagize urugaga NPC bashimangira ko bikwiye ko umuntu wese ukora mu by’imiti aba muri rwo, ngo habaho kwihugura buri mwaka bitewe no guhindagurika kw’ibihe, guta agaciro kw’imiti no kuvuka kw’indwara nshya; ku buryo ngo n’umufarumasiye utabikoze, adahabwa uburenganzira bwo gukora, butangwa buri mwaka.

“Umuturage afite uburenganzira bwo kubona umuti mwiza, ku giciro cyiza, kandi akawuhabwa n’umufarumasiye kugirango bimurinde ingaruka mbi”, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NPC, Nyawakira Anicet ukorera Ministeri y’ubuzima, yavuze ko abatari mu rugaga bazafungirwa amaduka y’imiti yabo, kandi bagenerwe n’ibindi bihano.

Kugirango umuntu yemererwe kuba mu rugaga rw’abafarumasiye, asabwa kuba yarabyigiye mu mashuri makuru na kaminuza byabiherewe ubufasha na Leta, kwereka bagenzi be ko ahora yihugura buri mwaka, kugira imyitwarire iboneye mu mwuga , nk’uko abafarumasiye babyibukiranyijwe.

Komite nyobozi ya National Pharmacy Council (NPC).
Komite nyobozi ya National Pharmacy Council (NPC).

Abafarumasiye mu Rwanda bamaze kwiyandikasha mu rugaga NPC (akaba ari nabo bonyine bemewe gukora), ngo bamaze kugera kuri 400, nk’uko byagaragajwe mu nama bakoze kuwa gatanu tariki 19/9/2014.

Urugaga NPC ruvuga ko komite yarwo ishinzwe imyitwarire, igiye gukomeza kugenzura niba hari abakora umwuga w’ubufarumasiye batarigeze bandikwa, bakaba bashobora gukurikiranwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka