Shampiyona y’u Rwanda iratangira muri week end n’amakipe 14
Shampiyona ya 2014/2015 mu mupira w’amaguru izatangira kuri uyu wa 20 Nzeri 2014 aho APR FC nk’iyatwaye igikombe giheruka cya Shampiyona izakira Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo, mu gihe Rayon Sport yatwaye umwanya wa kabiri izakina n’Amagaju FC ku munsi ukurikiraho nabyo bikazakinira kuri Stade Regional.
Mu yindi mikino kuwa 20 Nzeri 2014, Isonga ikazacakirana na Etincelles kuri stade Umuganda i Rubavu, naho Mukura na Espoir bikazahurira i Rusizi. Ku munsi ukurikiraho Gicumbi na Police bikazakinira i Gicumbi, Kiyovu na Marine nabyo bikazakinira ku Mumena.
Amakipe 14 niyo yitabiriye iyi Shampiyona y’uyu mwaka wa 2014-2015. Hakaba harimo Rayon Sport, APR FC, AS Kigali, Police, Mukura, Musanze, Etincelles, Kiyovu Sport, Marines, Sunrise, Amagaju, Isonga, Espoir na Gicumbi.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|