Shampiyona y’u Rwanda iratangira muri week end n’amakipe 14

Shampiyona ya 2014/2015 mu mupira w’amaguru izatangira kuri uyu wa 20 Nzeri 2014 aho APR FC nk’iyatwaye igikombe giheruka cya Shampiyona izakira Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo, mu gihe Rayon Sport yatwaye umwanya wa kabiri izakina n’Amagaju FC ku munsi ukurikiraho nabyo bikazakinira kuri Stade Regional.

Mu yindi mikino kuwa 20 Nzeri 2014, Isonga ikazacakirana na Etincelles kuri stade Umuganda i Rubavu, naho Mukura na Espoir bikazahurira i Rusizi. Ku munsi ukurikiraho Gicumbi na Police bikazakinira i Gicumbi, Kiyovu na Marine nabyo bikazakinira ku Mumena.

Amakipe 14 niyo yitabiriye iyi Shampiyona y’uyu mwaka wa 2014-2015. Hakaba harimo Rayon Sport, APR FC, AS Kigali, Police, Mukura, Musanze, Etincelles, Kiyovu Sport, Marines, Sunrise, Amagaju, Isonga, Espoir na Gicumbi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka