Muhanga: Hatangijwe imurika rigamije kwigisha amahoro

Umuryango nyarwanda ugamije kwigisha amahoro Rwanda Peace Educational Program (RPEP), ku bufatanye n’urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Gisozi, batangije imurika rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Muhanga rikaba rizibanda ku kwerekanano gusobanura ubutumwa bw’ababashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Amwe mu masomo azatangirwa muri iri murika ryatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 15/09/2014 harimo ajyanye n’amateka yaranze u Rwanda, kutarebera ubugizi bwa nabi, kubabarira ndetse n’uburyo bw’ibiganiro mpaka bigamije ku gucukumbura imigambi ya politiki mibi, icyo uyu muryango RPEP wita kubaha buhumyi igihe abanyapolitiki batangiye kwigisha amacakubiri, abayoborwa bagashyira mu bikorwa batabanje gushishoza.

Kugirango abazasura iri murika babashe kuzagira ibyo bahigira koko, hari kwifashishwa ubutumwa bw’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, babashije kwiyunga, kwiyubaka no kugera ku ntambwe yo kudaheranwa n’amateka.

Abanyamuhanga bari gusura ibihangano mu mashusho agaragaza ubutumwa bw'amahoro ku bagizweho n'ingaruka za Jenoside.
Abanyamuhanga bari gusura ibihangano mu mashusho agaragaza ubutumwa bw’amahoro ku bagizweho n’ingaruka za Jenoside.

Aba barimo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside, abakomoka mu miryango y’abafungiwe icyaha cya Jenoside, ndetse n’ababonye ubwabo ubugome Jenoside yakoranwe.

Ibyiciro by’abakiri bato nk’urubyiruko, abarezi n’abayobozi mu nzego zose akaba ari bo bagenewe cyane iri murika kuko bafite uruhare mu kubaka imibereho y’abantu.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortuné, ngo ni ngombwa ko Abanyarwanda barushaho gutekereza ibyababayeho kugirango babashe kubakira hamwe igihugu kizira amacakubiri.

Agira ati “ Ni ngombwa gucukumbura agahishe mu ndiba z’imitima y’abantu, bigatuma twitandukanye n’ikinyoma, kandi urubyiruko cyane cyane nirwo rugomba kwitabwaho kugirango twubakire ku kuri kurambye”.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortuné, avuga ko ari ngombwa gucukumbura akari mu ndiba z'imitima y'Abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortuné, avuga ko ari ngombwa gucukumbura akari mu ndiba z’imitima y’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa RPEP agaragaza ko iri murika hari icyo rizasigira abazarigana cyane cyane ko akarere ka Muhanga gafite amateka ya politiki y’umwihariko, ariko kandi ngo ubutumwa bwateguwe buzatuma buri wese abasha kwitekereza by’umwihariko abagifite ibikomere.

Agira ati, “dufite amashusho agaragaza neza ubutumwa bw’ababashije gukira ibikomere ku buryo abazatugana bazajya babasha kumenya uburyo bagiye guhinduka, dufite abana babashije kumvira ababyeyi ku guhora, ndetse n’ubuhamya bw’umwana wabashije gukiza undi mwana mu gihe cya Jenoside, byose bizajya bidufasha”.

Abatanze ibiganiro bose bagaragaza ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bafite urufunguzo rwo kwikemurira ibibazo bibugarije batitaye ku nyungu z’abashaka kubayobya.

Umuyobozi wa RPEP avuga ko bagamije kurandura Jenoside n'imizi yayo.
Umuyobozi wa RPEP avuga ko bagamije kurandura Jenoside n’imizi yayo.

Kwigisha itandukaniro hagati y’amateka y’Abanyarwanda n’ukuri kwayo ngo ni imwe mu nzira zo kongera gusana imitima yashegeshwe n’ibikorwa bishingiye ku macakubiri n’ivangura. Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba bukangurira abantu batandukanye gusura iri murika.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igihugu gifite amahro kiba gifite byose kandi twe tuzi aho kybaura byatugejeje, nimucyo twigishe amahanga uko bubahiriza amahoro

kagano yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

amahoro ahera mu miryango , tumenya kubana mumahoro ni ubwumvikane ntago waza kwigisha amahoro mubantu bo hanze iwawe naho bitifashe neza, kandi burya miryango hameze neza ni igihugu kiba gitekanye

kirenga yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka