Gicumbi: Abantu 35 bari mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage mu bukwe

Abantu 35 bakomoka mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi bari mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo kunywa ikigage gihumanye mu bukwe ku witwa Ugirimana Leonodas tariki 14/9/2014.

Turinanjye Angelique ni umwe mu bahumanyijwe n’icyo kigage avuga ko abanyweye ku kigage kidasembuye (umusururu) aribo bahuye n’ikibazo cyo kuribwa mu nda bagahinda umuriro ndetse bakanaruka ari nako bashaka kujya mu bwiherero buri kanya.

Umuganga ukorera ku bitaro bikuru bya Byumba urimo kubakurikirana, Nzanzu Jean Claude, atangaza ko abo baturage banyweye kuri icyo kigage harimo n’abagore babiri batwite ubu baka barimo kwitabwaho babaha ubufasha bwihuse kugirango bashobore gukira.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, avuga ko bahise bihutira kubageza kwa muganga kugirango bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Bamwe mu banyoye kuri icyo kigage barimo kwitabwaho na muganga ku bitaro bikuru bya Byumba.
Bamwe mu banyoye kuri icyo kigage barimo kwitabwaho na muganga ku bitaro bikuru bya Byumba.

Ngendabanga yavuze ko atakwemeza ko ari amarozi kuko atiyumvisha ukuntu umuntu yaroga abantu mu bukwe atazi niba na mwene wabo atari bunyweho. Ati “yamenya aroga nde se ko mu bukwe abantu bose bagenda banywaho icyo gihe yarogamo n’ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be”.

Ikindi yongeraho ni uko n’uwo wari wacyuje ubukwe nawe ari mu barwaye akaba arero asanga ko iyo aza kuba ariwe wahumanyije icyo kigage atari kunywaho.

Ngendabanga avuga ko mu makuru yamenye ngo ni uko abo bari bafite ubukwe ko bengensheje amazi bavomye mu mugezi akaba ariyo yaba yateje ibyo bibazo kuko ayo mazi aba arimo imyanda.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rubaya atanga ubutumwa ku baturage bose benga izo nzoga z’ibigage n’imisururu ko bari bakwiye kubikorana isuku.

Asanga bari bakwiye kujya bengesha amazi babanje guteka ndetse bakoza n’ingunguru babitekamo kuko usanga akenshi ziba zirimo n’ingese ugasanga rero uwabinywa bitateguranywe isuku yahura n’ikibazo cyo kunywa ibintu birimo umwanda bikamuhumanya.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubuyobozibushyire ingufu mu gikorwa cyisuku kuko ingaruka zo ni nyinshi ziterwa nisuku nke.abaganga turabemera ku butabazi.

alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

iki kinyagwa kikigage si ubwambere naba numvishije , ibi bigajye biba byakoranywe umwanda , hagakiye kujya harebwa isuku yabyo ndetse nibyo bifashishije bakora ibi bigage, bitabaye ibyo biratumara rwose

manzi yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka