Kamembe: Barishimira ko utugari twose twiyujurije inyubako dukoreramo

Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.

Ngo bivuye mu mbaraga z’abaturage b’utugari twose tugize uyu murenge, ubu buri kagari kiyujurije ibiro gakoreramo kandi bijyanye n’igihe, binajyanye n’ibyifuzo by’abaturage b’umurenge wa Kamembe, nk’umurenge w’umujyi.

Mu myaka ibiri gusa ishize akagari kamwe ka Ruganda niko konyine kari gafite aho gakorera hako, utundi tugari 4 dusigaye two, utugari twa Gihundwe na Kamurera tukaba twarakodeshaga; nkuko Nsabimana Théogène yakomeje abitangariza Kigali Today.

Ibiro by'akagari ka Gihundwe kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kamembe.
Ibiro by’akagari ka Gihundwe kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kamembe.

Akagari ka Gihudwe ngo katangaga amafaranga 40.000 y’ubukode buri kwezi, na ho akagari ka Kamurera ko kakaba karatangaga 30.000 buri kwezi y’ubukode ngo ibyo abaturage babibonagamo igihombo gikomeye kuko ayo mafaranga babonaga ari menshi kandi kwigirira utugari twabo badakodesha byarashobokaga, igihe hagombaga kuba hashyizwemo ubushake n’imbaraga.

Akagari ka Cyangugu ko ngo kakoreraga mu nzu ya MINAGRI hafi ya Stade y’Akarere ka Rusizi na ho akagari ka Kamashangi ko kakaba karakoreraga muri kimwe mu byumba by’umurenge na byo bikaba bitarashimishaga na gato abaturage b’utwo tugari.

Nsabimana Théogène avuga ko kubigeraho byatewe n’uko abaturage iki gikorwa bakigize icyabo, bakumva ko gukorera mu biro by’utugari biyubakiye ari ishema ryabo, bikaba ari no kwihesha agaciro ari na byo uyu muyobozi abashimira anabasaba gukomeza gushyira hamwe bakagera no ku bindi bishimishije biruta no kubaka ibiro by’utugari.

Ibiro by'umurenge wa Kamembe.
Ibiro by’umurenge wa Kamembe.

Kavumbi Hadidja, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi, kimwe na bamwe mu baturage Kigali Today yasanze ku biro by’ako kagari batangaje ko bishimisha cyane abaturage iyo bahererwa serivisi mu nyubako bagizemo uruhare mu kubaka, bakaba banazihererwa hafi yabo kandi aho bazahora, batazumva ngo ibiro by’akagari byimutse byagiye kure yabo kubera ubukode.

Kuba igikorwa nk’iki ari icyabo kandi ngo bituma no kukirindira umutekano byoroha kuko baba bazi ko bakigizemo uruhare kitabituye hejuru, cyane cyane ko mu kubaka utu tugari buri kose gafite agaciro karenga amafaranga miliyoni 10, ngo hafi 96% by’ibyatugenzeho byose byabaye iby’abo baturage, bashimirwa cyane uruhare rwabo no mu bindi bikorwa by’iterambere ry’umurenge wabo n’Akarere ka Rusizi muri rusange.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiruwe, ndi ku shaka intangamuntu

RUKANYAGA KABOY JOHN yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

ubundi se twabuzwa niki hano kwiyubakira utugari kandi dufite amaboko? ingufu turazifite kandi n;ubushakae bwo gututa aheza burahari, ibi kandi tubikesha inama nziza tugirwa n’abayobozi bacu bahora badutoza gukora ibikorwa by’indashyikirwa

kamembe yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka