Ruhango: Abashoferi baraterwa ibihombo n’iyingirika ry’umuhanda Ruhango-Kirinda

Abashoferi bakoresha mu muhanda Ruhango-Kirinda, baravuga ko barimo gukorera mu bihombo kubera imodoka zabo zangizwa n’iyingirika ry’uyu muhanda, ukunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ahitwa Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.

Uyu muhanda umaze igihe wangirika cyane cyane mu bihe by’imvura, uturuka ahitwa Kirengeri mu Byimana, Buhanda muri Kabagali ugakomeza za Karongi na Nyamagabe. Iyo abashoferi bageze ahitwa muri Gafunzo umurenge wa Mwendo, basaba abagenzi kuva mu modoka kugirango imodoka ibashe kubona uko yambuka ahangiritse.

Ibi abashoferi bakavuga ko bibatera igihombo gikomeye kuko imodoka zihangirikira cyane . Mutagoma Jean Bosco ni umushoferi ukorera muri uyu muhanda, avuga ko iki kibazo bagiye kukimarana ahafi imyaka ine.

Akavuga ko hari igihe bikomera cyane bikaba ngombwa ko batanyura muri uyu muhanda ahubwo bakazenguruka mun karere ka Nyanza, ibi ariko bikagira ingaruka ku bagenzi kuko amafaranga y’ingendo yiyongera.

Bivize ko mu gihe iyo umuntu avuye Kigali ajya Kilinda atanga amafaranga 2500, ariko mu gihe cy’imvura bisaba ko yongeraho 500 kuko imodoka iba yazengurutse.

Mu gihe cy'imvura usanga uyu muhanda warangiritse bikomeye.
Mu gihe cy’imvura usanga uyu muhanda warangiritse bikomeye.

Abagenzi bo bakavuga ko bahatera igihe, ugasanga gahunda bari bateganyije mu ngendo zabo zirahindutse, bagasaba inzego bireba ko zagira icyo zikora.

Nshimyimana Clement twavuganye avuye mu modoka iva Kigali ajya Kirinda mu karere ka Karongi, kimwe n’abandi bagenzi yari asohotse mu modoka kugirango ibone uko inyura ahangiritse, yavuze ko kuba bagenda bahagarara mu nzira bibicira gahunda zabo.

Ati “nk’ubu niba nahagurutse i Kigali nzi ngo ndagerera mu rugo igihe iki n’iki kugirango ngire ibindi nkora, ntibiba byoroshye”. Ikindi bavuga cyane ni ababyeyi baba bafite abana bato, aho usanga baba bishwe n’ubushyuhe bwinshi mu modoka, kubera gutinda mu nzira.

Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango aho uyu muhanda wangiritse cyane, avuga ko rwiyemezamirimo wakoraga uyu muhanda yawukoze nabi, bamaze kumenya aya makuru bihutiye kubimenyesha inzego zibishinzwe kuko uyu muhanda uri mu maboko ya minisiteri y’ibikorwa remeza.

Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abantu bava kurangura ibicuruzwa bitandukanye i Kigali berekeza mu bice bya Karongi na Kaduha mu karere ka Nyamagabe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka