Urubyiruko rurashima gahunda “Akazi Kanoze” kuko yatumye imibereho yabo ihinduka

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwafashijwe muri gahunda yiswe “Akazi Kanoze” barashima ko imibereho yabo yahindutse ugereranyije na mbere kuko bariho nabi batarajya muri iyi gahunda.

Ubwo abaterankunga y’ibi gahinda aribo n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga(USAID) basuraga abagenerwa bikorwa b’iyi gahunda, babonye ko binyuze mu mu masomo bigishijwe babashije kuva ahabi none bakaba bageze heza.

Abayobozi b'umushinga “Akazi Kanoze” basura abigishijwe imyuga mu karere ka Bugesera.
Abayobozi b’umushinga “Akazi Kanoze” basura abigishijwe imyuga mu karere ka Bugesera.

Ntamugabumwe Faustin ukora umwuga wo gusudira mu kagari ka Nyamata ville mu murenge wa Nyamata, avuga ko amaze gutera intambwe ishimishije by’umwihariko kuri we bwite no kuri bagenzi be bakorana uko ari bane.

Agira ati “nyuma yo guhabwa amahugurwa binyuze muri gahunda y’Akazi Kanoze natangiye gukora ibiraka nyuma mbona amafaranga ibihumbi 150 naguzemo imashini isudira, none mbasha kwizigamira ibihumbi 200 by’amanyarwanda nakuyemo ayo guhemba abakozi nkoresha buri kwezi”.

Ntamugabumwe avuga ko igishoro yatangiranye ari amaboko ye ndetse n’umutwe we kuko avuye mu mahugurwa yatangiye gukorera abandi ariko agira ubwenge bwo kwizigama.

Umwe mu banyuze muri gahunda ya “Akazi Kanoze” yerekana igare yaguze abikesheje umwuga yigishijwe.
Umwe mu banyuze muri gahunda ya “Akazi Kanoze” yerekana igare yaguze abikesheje umwuga yigishijwe.

“Kwizigamira nibyo bingejeje aho ngeze, kuko iyo ntaza kubikora ntacyo nari kuba narigejejeho. None ubu narubatse mfite inzu yanjye ndetse nashatse umugore mfite n’umwana umwe, ndetse nongereye n’ibikoresho mu kazi ubu mbona ibiraka byinshi kandi n’abantu barushijeho kungirira icyizere”; nk’uko Ntamugabumwe akomeza abisobanura.

Kuri ubu Ntamugabumwe yahaye akazi gahoraho abasore batatu nabo babashije kwiga muri gahunda “Akazi Kanoze”, mbere ngo bari abashomeri ariko ubu bageze ku ntera ishimishije.

Ndayisaba Theogene nawe akora umwuga wo gusudira, aha akaba avuga ko amaze kwigurira ikibanza cy’ibihumbi 500, akaba amaze kugura amagare atatu rimwe rikaba rimwinjiriza amafaranga igihumbi ku munsi ndetse akaba anafite amafaranga agera ku bihumbi 150 kuri konti ye.

Ati “Ibi byose nabigezeho kuko nizigamira amafaranga ibihumbi 10 mu cyumweru ndetse nkaba ndi ku kimina kimpa amafaranga ibihumbi 40 mu kwezi”.

Ndahimana Irene umaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu kazi yigishijwe muri gahunda Akazi Kanoze.
Ndahimana Irene umaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu kazi yigishijwe muri gahunda Akazi Kanoze.

Undi wahawe amahugurwa, Ndahimana Irene, akora mu mirimo ijyana n’igikoni muri Sport View Hotel mu mujyi wa Kigali. Ahamya ko yigishijwe byinshi kuko yatangiye nta mushahara afite none ubu akaba abasha guhembwa amafaranga ibihumbi 40, kandi atarabashije kurangiza amashuri yisumbuye.

Ati“Kuba ntarabashije kurangiza amashuri yisumbuye ntibintera ipfunwe. Kubera imbaraga n’ubushake nagaragaje ubwo nimenyerezaga umwuga hano bahise bampa akazi.”

Abayobozi b'umushinga Akazi Kanoze basura abigishizwe imwuga bakora muri Sports View Hotel.
Abayobozi b’umushinga Akazi Kanoze basura abigishizwe imwuga bakora muri Sports View Hotel.

Melanie Sany, umukozi wa USAID by’umwihariko akaba ashinzwe gahunda “Akazi Kanoze”, yashimiye abantu bose bahawe amasomo binyuze muri iyo gahunda kuko bigaragara ko bamaze kwiteza imbere.

Ati “Akazi Kanoze kamaze kugera ku rubyiruko rugera ku bihumbi 18 bari mu Rwanda hose, ariko biteganijwe ko mu myaka ibiri iri mbere bagomba kwiyongeraho bagera ku bihumbi 20”.

Gusa abasuwe bose bagaragaje imbogamizi z’ururimi cyane abakora mu bijyanye n’amahoteli kuko bahura n’abantu benshi barimo abanyamahanga, USAID ikaba yarababwiye ko izareba uburyo izakemura icyo kibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umurimo unoze utera ishema nyirawo, urubyiruko kuru rwagize amahirwe yo kwihangira imirimo nibayabyaze umusaruro maze barusheho kwiteza imbere

kayaga yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka