Kwizigamira byabahesheje ibihembo btandukanye muri Ecobank

Banki ya Ecobank iri mu gikorwa cy’amezi atandatu cyo gukangurira Abanyarwanda kwizigamira, aho iri gutanga ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe barushije abandi kwizigamira amafaranga menshi ku ma konti yabo aheereye muri iyi banki.

Iyi gahunda yiswe Birashyushye na Ecobank ni gahunda ikangurira abantu gushyira amafaranga ageze ku bihumbi 60 ku makonti yabo mu gihe cy’amezi atandatu ariko ntibikureho ko bashobora no kuyakuraho bakayakore.

Murwanashyaka ashyikirizwa firigo yatomboye muri Birashyushye na Ecobank.
Murwanashyaka ashyikirizwa firigo yatomboye muri Birashyushye na Ecobank.

JMV Murwanashyaka watomboye Frigo kuri uyu wa gatatu tariki 1/10/2014, yatangaje ko yatangaje ko yishimiye kutombora kuko we n’ubusanzwe atigeze amenya ko hari gahunda yo gutomboa, akaba yarabitsaga ku buryo busanzwe.

Yagize ati “Kuba nabashije gutsindira kiriya gikoresho (firigo) ni uko nari nsanzwe ndi umunyamuryango wa Ecobank, abasanzwe bataramenyera akamaro ka banki nabakangurira kujya babitsa ndetse bagafata n’inguzanyo bitewe n’ibikorwa byabo.”

Mu bandi batomboye harimo undi watomboye itike y’indege yo kumujyana muri Afurika y’Epfo n’undi watomboye amafaranga ibihumbi 100 by’amanyarwanda azashyirwa kuri kontiye. Ariko hakaba hari n’igihembo gikuru cy’imodoka kizahabwa abashyira kuri konti zabo amafaranga agera ku bihumbi 100 buri kwezi.

Mabethiene K. Doreen, umuyobozi ufite ubucuruzi n’iyamamaza muri Ecobank, yavuze ko iyi gahunda ishobora gufasha abakiliya babo guhindura ubuzima bwabo kuko amafaranga baba babikije ariyo agaruka akabafsha mu mishinga yabo.

Ibi bihembo byatanzwe ni ibigize igice cya mbere ya gahunda cy’amezi atandatu, hakazakurikiraho igice cya kabiri kirimo ibihembo bikuru birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mahinra xur bizatangwa mu mpera z’uyu mwaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

si uko se ntakuzarira mu bushaka amafranga.ibi nibyo bita kwihangira imiromo kabisa

gasabo yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka