Rwimishinya: Ntibishimiye kutagira amashanyarazi kandi abaturanyi bayafite

Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bavuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagira amashanyarazi, kandi utundi tugari bahana imbibe twose tuyafite.

Ibyo ngo bituma iterambere rya bo ridindira kuko hari imishinga imwe n’imwe y’iterambere isa n’aho idashoboka muri ako kagari bitewe n’uko badafite amashanyarazi.

Bugingo Saidi wo muri ako kagari avuga ko afite urutare yakuragamo amabuye ya konkase ariko akoresha udufuni n’utunyundo dutoya ariko ngo yarabihagaritse kuko yasanze ahomba. Avuga ko baramutse babonye amashanyarazi mu kagari ka bo yasaba inguzanyo akagura imisahini yakwifashisha mu kwasa urwo rutare akiteza imbere.

Abatuye i Rwimishinya bavuga ko badindira mu iterambere mu buryo bunyuranye, ariko by’umwihariko nk’abafite izindi nshingano z’ubuyobozi bakaba rimwe na rimwe hari inama batitabira batazimenye kubera kutagira umuriro muri telefoni.

Jean Claude Ndayishimiye agira ati “Ku bijyanye n’itumanaho niho mbona bididndiza iterambere ry’akagari kuko ibintu by’itumanaho ntabwo bitugeraho neza. Telefoni turazifite ariko hari igihe nk’umuyobozi bashaka kukumenyesha inama, ka telefoni kawe kubera ko kabuze umuriro ukamara iminsi ibiri utarakabona warakajyanye ahantu gushaka umuriro ubwo amakuru ntuyamenye”.

Uretse kuba iterambere ry’akagari ka Rwimishinya ridindira kubera kutagira amashanyarazi, ibi ngo binagira ingaruka ku mashuri ku buryo bw’umwihariko kuko hari amafaranga amashuri yo muri ako gace asohora mu bikorwa byo kwandikisha ibizami kandi yakabaye akora ibindi.

By’umwihariko ngo ni ikibazo gikomereye abanyeshuri biga amasomo y’ikoranabuhanga kuko amashanyarazi ari kimwe mu byangombwa nkenerwa kugira ngo ayo masomo yigwe nk’uko Ngarambe Gelvase wigisha muri GS Rwimishinya abivuga.

Agira ati “Iyo abana bagiye gukora ibizami dufata amamoto tukajya kwandikisha ibizami ahari amuriro. Turamutse tubonye umuriro natwe twajya tubikora ya mafaranga twatakazaga agakora ibindi. Ubu dufite abana bazakora ikizami gisoza icyiciro rusange umwaka utaha. Hari abiga za mudasobwa [kandi ntibabasha kuzigiraho], ubwo rero igihe tutarabona umuriro, umwana ikizami ntiyabasha kugitsinda”.

Uretse gahunda ya Leta yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, kenshi usanga abaturage basabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kuyabegereza batanga imisanzu.

Ab’i Rwimishinya na bo ngo hashize igihe kitari gito bishyize hamwe muri koperative y’abantu 345 banatangira gukusanya imisanzu maze bageza ubusabe bwa bo muri EWSA, ariko kugeza n’ubu ngo nta kirakorwa nk’uko Semuhizi Canisius ukuriye koperative y’abo baturage bishyize hamwe abivuga.

Semuhizi avuga ko bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni kandi ngo buri munyamuryango muri iyo koperative yiteguye kwishyura amafaranga ibihumbi 56 y’ifatabuguzi mu gihe baba begerejwe amashanyarazi.

Abo baturage banavuga ko begereye ishami rya EWSA mu turere twa Kayonza na Rwamagana bakabwirwa ko hari imishinga itatu y’amashanyarazi rifite harimo n’uwabo wagombaga gutangirana n’ukwezi kwa karindwi k’uyu mwaka, ariko kugeza n’ubu ngo nta kirakorwa.

Abatuye i Rwimishinya n'ubwo badafite amashanyarazi utundi tugari baturanye turayafite.
Abatuye i Rwimishinya n’ubwo badafite amashanyarazi utundi tugari baturanye turayafite.

Umuyobozi w’ishami rya EWSA mu turere twa Kayonza na Rwamagana Karemera Emery yadutangarije ko ikibazo cy’abo baturage kizwi, gusa ngo bakwiye kuba bihanganye kuko umushinga wa bo washyizwe kuri gahunda ariko ngo urasaba amafaranga menshi ku buryo bitarashoboka ko ushyirwa mu bikorwa.

Karemera avuga ko bisaba gukora ibirometero bigera ku icumi kandi bisaba gukora amalinye [ligne] maremare ku buryo bisaba ubushobozi buhagije.

Ati “ubundi gukora linye imwe gusa isanzwe y’ikirometero kimwe kandi ya ‘Basse Tension’ ni amadorari ibihumbi 15. Gukora ikirometero kimwe cya MT-Haut voltage ni amadorari ibihumbi 20, ngaho rero kuba n’ibyo birometero wumve amafaranga bisaba. Nibategereze rwose turabazirikana kandi bazishima, bashonje bahishiwe”.

Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya bavuga ko hari gahunda zimwe na zimwe z’iterambere batarabasha gukora kubera kutagira amashanyarazi, muri zo ngo harimo nk’imyuga yo gusudira, kogosha hakoreshejwe amashanyarazi n’indi myuga urubyiruko rukunze kwisangamo. Abo baturage bakaba bavuga ko baramutse babonye amashanyarazi byarushaho kwihutisha iterambere rya bo muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

wapi nubuntamuriro turabona irwimishinya mukomeze kutuvuganira natwe tungenzweho amashanyarazi.

nkongoli yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

yooo, ukutishima kwabo kurimvikana rwose ariko twizereko , ubuyobozi nabo bubazirikana kandi cyane twizereko aribo bakurikiraho, erega ubuyobozi dufite ni ubwabaturage bose kandi bifuriza umututage wese imibereho myiza

karekezi yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

umusibo ni ejeo ejobundi akabageraho maze tugasangira ibi byiza byazanywe n’abaybozi bacu beza bita kubyo abaturage babo bashaka

bugingo yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka