Nyaruguru: Akurikiranyweho kwiba ibishyimbo

Umusore witwa Ntakirutimana Jean Bosco bakunda kwita Nyamunywamazi ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho kwiba ibiro 30 by’ibishyimbo igihe abandi bari mu muganda.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/08/2014 nyuma gato y’umuganda rusange, afatwa n’abaturage bafatanyije n’abashinzwe umutekano.

Ni nyuma y’uko umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yari yasabye abayobozi b’umurenge gufata uyu musore kuko ngo yari yibye telefoni igendanwa mu modoka ya padiri mukuru wa paruwasi ya Muganza.

Abaturage bo mu murenge wa Munini aho yibye ibi bishyimbo bavuga ko asanzwe yiba gusa ngo ntakomoka muri uyu murenge, ahubwo akomoka mu murenge wa Nyabimata ari naho yafatiwe yikoreye ibi bishyimbo yari yibye.

Aganira na Kigali Today, Ntakirutimana yatangaje ko asanzwe yiba koko gusa ngo ibi bishyimbo yari yibye byari byo byanyuma, akaba yari abijyanye iwabo kugira ngo akureho ibyo agira imbuto ibindi bimutunge mu gihe ari guhinga ibye.

Ati ”ndabyemera ko nsanzwe niba gusa nari narihaye gahunda yo kubireka burundu. N’ibi bishyimbo nari mbijyanye ngo nkureho ibyo mpinga ibindi mbirye hanyuma ndeke kwiba burundu”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent Baramba Edouard, ashimira abaturage bagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Ntakirutimana, agasaba abaturage gukoresha amaboko yabo bakiteza imbere batagombye kwiba.

Ati ”uyu Nyamunywamazi twari twaramushatse twaramubuze ngo asobanure ibya terefoni ya padiri yibye, none n’aho tumuboneye n’ubundi dusanze yibye. Nimureke dukoreshe amaboko yacu, turye ibyo twakoze tureke kwiba”.

SP Baramba kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bazi abantu b’abajura bagafatwa bakareka gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage babiba.

Uyu Ntakirutimana ukekwaho kwiba ibishyimbo akimara gufatwa yazanywe imbere y’abaturage bari bavuye mu muganda, mu rwego rwo kugira ngo bamwerekane n’abatari bamuzi bamumenye.

Ntakirutimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Munini mu gihe ategereje kujyanwa mu butabera ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho byo kwiba telefoni n’ibishyimbo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka