Gasabo: Umurenge wa Nduba niwo wahize indi mu kwesa imihigo ya 2013/2014

Umurunge wa Nduba waje ku mwanya wa mbere mu karere ka Gasabo mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014, mu gikorwa cy’igenzura cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.

Amahiganwa nk’aya ngo ni imwe mu nzira yo kwihutisha iterambere no gutuma abayobozi b’inzego barushaho kongera umurego mu bikorwa byabo, nk’uko umuyobozi w’aka karere Willy Ndizeye yabitangaje mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 29/8/2014.

Yagize ati “Ikintu icyo ari cyo cyose iyo harimo kurushanwa umuntu aba yifuza kuba uwa mbere buri gihe, muri uko kwifuza urakora cyane. Mu by’ukuri imihigo icyo ifasha yaba ari kuri uru rwego, yaba ari ku nzego zibanza zo hasi, yaba ari kuri twebwe badusuzuma ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga ngo imihigo buri gihe iyo twayihize, icya mbere igaragaza akazi keza kandi kihuse. Ikindi ni uko buri gihe urwanira kugira ngo ibyo wahize ubigereho, bigatuma rero imikorere izamuka.”

Ikiraro cya Nyagisozi gihuza umurenge wa Nduba n'intara y'Amajyaruguru ni kimwe mu byatumye uyu murenge uza imbere mu mihigo.
Ikiraro cya Nyagisozi gihuza umurenge wa Nduba n’intara y’Amajyaruguru ni kimwe mu byatumye uyu murenge uza imbere mu mihigo.

Ndizeye yatangaje ko imirenge yose muri rusange yakoze neza kuko n’uwanyuma ariwo Rutunga, wagize amanota atari munsi ya 70. Yatangaje ko ibi bibereka ko bari mu nzira nziza ariko yanabasabye gukomeza gushyiraho umurengo.

Godfrey Karamuzi, umuyobozi w’umurenge wa Nduba yatangaje ko bahize abandi biturutse ku bikorwa by’abaturage kandi bibagirira akamaro ndetse n’igenamigambi bibonamo bakoze, bituma ibyo bakoze bigenda neza.

Ati “Ikintu twakoze cya mbere ni igenamigambi twari twarateguye neza, mu igenamigambi dutegura imihigo kandi iyo mihigo abafatanyabikorwa ba mbere ni abaturage, nko kubaka ikiraro cya Nyagisozi kiduhuza n’intara y’Amajyaruguru, akarere ka Rulindo abaturage babigizemo uruharebazana amabuye, bazana n’imicanga.

Icya kabiri ibikumba by’inka n’ingurube ntago ari amafaranga y’umurenge twatanzemo gusa ariko n’uruhare rw’abaturage rwari rukomeye nirwo dushimira cyane.”

Umuyobozi w'umurenge wa Nduba n'icyemezo cy'ishimwe yahawe.
Umuyobozi w’umurenge wa Nduba n’icyemezo cy’ishimwe yahawe.

Umuyobozi w’umurenge wa Nduba yatangaje ko biteguye gukora ku buryo bazaguma kuri uyu mwanya no mu mwaka utaha, aho bateganya gukomeza kunoza ubukangurambaga no kwegera abaturage babasobanurira ibyiza byo gufatanya mu iterambere ry’umurenge.

Kubarura imihigo muri iyi mirenge bagendeye ku bikorwa byakozwe ariko bikagirira akamaro abaturage no gukorana hagati y’ubuyobozi n’izindi nzego byari ku manota 80% naho ubwitabire bw’abaturage no kwiyumva mu mihigo yahiwe byari bifite 20%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umwana Iyo Akoze Neza Arashimwa Akanahembwa.Ese Nduba Yarahembwe?

Bashiri Theo yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Muraho,
Mbanje kubashimira kuba mwarabashije kwesa imihigo nka NDUBA nkuko bivuzwe hejuru. Nkaba nibaza nti ese iyo byiswe kwesa imihigo ntihaba hari ibyirengagijwe muri byinshi biba bihangayishije abaturage?

Ntavuze byinshi, iki gitondo havuzwe umunuko n’isazi biva mu kimoteri kiri hafi y’umurenge wa Nduba gihangayishije abahaturiye n’abahisi. Muragikoraho iki mu gihe gito ngo ejo kitazava aho gitera abanyarwanda indwara? Hippo

Hippo yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka