Nyaruguru: Abatuye Gorwe barishimira ivuriro bubakiwe

Abatuye mu murenge wa Mata mu kagari ka Gorwe barashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabegereje ivuriro kuko ngo ryabagabanyirije urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza.

Aba baturage ubusanzwe bakoraga urugendo rureshya na kirometero 15 bajya kwivuza no gushaka izindi serivisi zijyana n’ubuzima ku kigonderabuzima cya Nyamyumba kiri muri uyu murenge.

Izo ngo zari imbogamizi kuri bo ndetse ngo hari n’abiganyirizaga kujya kwivuza bakarembera mu ngo, abandi bakavuga ko byagiye bibagora kujya kwa muganga kuko ari kure kandi n’inzira zijyayo zikagorana.

Iri vuriro ryaje ari igisubizo ku batuye akagari ka Gorwe.
Iri vuriro ryaje ari igisubizo ku batuye akagari ka Gorwe.

Umwe mu babyeyi twasanze kuri iri shami ry’ikigonderabuzima yatangarije Kigali Today ko kwivuriza i Nyamyumba byabagoraga cyane, rimwe na rimwe abantu bakanarembera mu rugo kubera gutinya urugendo.

Ati ”njye njya kubyara uyu mwana, inda yankoze mu masaha ya saa sita z’ijoro ari mu mvura. Nkoze ku mumotari ngo antware ambwira ko atantwara kuko inzira zanyereye, nahise mpitamo kwigira i Kibeho kuko ariho hafi yacu ngize Imana ndamubyara”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mata, Isaac Rumanzi avuga ko iri shami ry’ikigonderabuzima cyubatswe nyuma y’ubuvugizi umurenge wakoze ugaragaza ko abaturage babangamiwe n’ingendo ndende bajya kwivuza.

Uyu muyobozi avuga ko iri shami ritaratangira kwakira abarwayi kuko ngo bagitegereje ko akarere kohereza umuforomo wo kujya abavura, kandi ko ubuyobozi bw’akarere bwabemereye ko mu byumweru bibiri umuforomo azaba yabonetse.

Iri vuriro riciriritse rya Gorwe ni ishami ry’ikigo nderabuzima rya 12 ryubatswe mu karere ka Nyaruguru, mu kunganira ibigo nderabuzima 16 n’ibitaro by’ako karere byubatse mu murenge wa Munini.

N’ubwo aba baturage bavuga ko iri vuriro begerejwe ari igisubizo ku ngendo ndende bakoraga, bifuza ko bakwegerezwa n’ishuri kugira ngo abana bajye biga hafi kuko nabo biga kure.

Charles RUZINDANA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka