Gicumbi: “Icyumba cy’urubyiruko” cyarufashije kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere

Mu gukumira inda zitateguwe, no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuri buri kigo nderabuzima cyose giherereye mu karere ka Gicumbi uhasanga icyumba cy’urubyiruko kiba kirimo umukozi ushinzwe kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi, Kayumba Emmanuel, avuga ko iki cyumba gikora buri munsi ariko urubyiruko rukagira iminsi rujya guhabwa inyigisho ariwo munsi wo kuwa mbere no kuwa kane.

Uretse kuba iki kigo kigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere kinarufasha mu gihe rwahuye n’ikibazo cy’ihoterwa umukozi ubakurikirana abagira inama y’uko babyitwaramo ndetse rugahabwa n’imiti ibarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’iyo kwirinda inda zitateguwe.

Si ukuba kandi bahuye n’ihohotera gusa ahubwo niyo bakoze imibonano idakingiye igihe batiteguye bagana icyo kigo kikabafasha kugirango badahura n’ikibazo cyo gutwara inda no kubyara umwana batateguye.

Urubyiruko rujya guhabwa inyigisho ku kigo nderabuzima cya Byumba.
Urubyiruko rujya guhabwa inyigisho ku kigo nderabuzima cya Byumba.

Muhire Aime umusore w’imyaka 23 ati “Iki cyumba cyaziye igihe kuko cyamfashije kumenya bimwe mu birebana n’imyororokere nko kuba umuntu yakwirinda gutera inda zitateguwe.

Ikindi nuko babigisha uburyo bwo kwikingira virusi itera sida aho babagira inama yo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.

Ntihinyurwa Alphonse avuga ko hari byinshi Atari azi ku buzima bwe ariko nyuma yo kwigishwa yamenye ko ibyamubagaho nta kibazo biteye ku buzima bwe.

“Najyaga niroteraho nkagira ngo ndarwaye ariko aho mariye kumenya ko iki cyumba gikora nabashije gusobanukirwa uko imihindagurikire y’umubiri wanjye iteye, kandi ko atari ubundi burwayi”; nk’uko Ntihinyurwa abisobanura.

Uwase Odette ufite imyaka 19 nawe arishimira cyane ubumenyi yungukiye muri iki cyumba cyahariwe urubyiruko avuga ko yahamenyeye byinshi birimo kubara ukwezi k’umugore.
Ikindi ngo yamenye ko hagize umuhohotera yahita agana icyo cyumba cy’urubyiruko kikamufasha.

Ngo harategurwa n’amahugurwa igihe urubyiruko ruzaba ruri mu biruhuko kugirango ruhugurwe ndetse narwo ruge ruhugura abandi badafite ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka