Ntarama: Umuvuduko w’umunyonzi watumye agongana na Fuso ahasiga ubuzima

Umunyonzi witwa Nizeyimana Jean Claude w’imyaka 19 y’amavuko yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 29/8/2014, ubwo yagongaga imodoka ya Fuso nyuma yo kubura uko ayikatira kubera umuvuduko mwinshi yari afite.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Karumuna mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ahagana saa moya.

Abaturage babonye iyo mpanuka iba bavuga ko Fuso ifite plaque UAP 284 X yari itwawe na Mugabo Ali yavaga mu gihugu cya Uganda yerekeza mu Burundi yazamukaga ku musozi wa Karumuna, umunyonzi wikoreye ibitoki ku igare aramusatira undi abura aho amuhungira.

Aba baturage babihurizaho n’uyu mushoferi Mugabo uvuga ko kubera umuvuduko mwinshi uwo munyonzi yari afite yabuze aho amuhungira kuko yamusanze mu mukono we kandi ku rundi ruhande hari indi modoka yamanukaga aba yinjiye ku ikamyo.

Polisi yongeye kwihanangiriza abakoresha umuhanda kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga batwara kuko akenshi ariwo uteza impanuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe hagitegerejwe umuryago we ngo uze kuwutwara uwushyingure.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka