Abahanzi ba Gospel ngo bategereje byinshi kuri Groove Awards

Abahanzi baririmba Gospel (indirimbo zihimbaza Imana) bategereje byinshi ku marushanwa atanga ibihembo ya Groove Awards agiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko ngo aya marushanwa azatuma bahabwa agaciro n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu matorero.

Nk’uko abategura Groove Awards batangaza ko bazashyira ingufu mu kugira ngo umuhanzi wa Gospel abashe gutera imbere no kuba yabasha kubona amafaranga akura mu buhanzi bwe, ibi ntibivuga ko aba bahanzi batari basanzwe bafite amahirwe yo kuba babona ayo mafaranga ariko bamwe mu bayobozi b’amatorero ndetse n’abakirisitu babyitaga gucuruza impano.

Umwe muri aba bahanzi yagize ati: “Ubusanzwe ujya kuririmba ahantu ntibanaguhe itike igucyura ariko niba Groove izabishyiramo ingufu ndibaza ko bazanasobanurira abayobozi b’amatorero yacu ndetse n’abakirisitu ko kuba umuhanzi wa Gospel yahabwa amafaranga atari ugucuruza impano cyangwa icyaha…”.

Abahanzi kandi biteze ko ibi nibishyirwamo ingufu, nabo bazagera igihe batazajya batinya gutegura ibitaramo byishyuza amafaranga atubutse.

Hari uwagize ati: “Natwe erega turi abahanzi nk’abandi. Nk’uko abahanzi bo muri secular bakenera amafaranga yo kujya muri studio natwe niko bimeze kandi amafaranga y’umuhanzi nta handi ava usibye mu gucuruza ibihangano byabo, ibitaramo byishyuza ndetse no kwamamaza. Ibindi burya biza nyuma.”

Uyu yakomeje agira ati: “Nibashyira ingufu mu gusobanurira abanyamadini ko umuhanzi wa Gospel nawe agomba gutera imbere, ndibaza ko na biriya bitaramo bazajya babyitabira kandi bakishyura”.

Bamwe mu bategura Groove Awards 2014.
Bamwe mu bategura Groove Awards 2014.

Ikindi kintu aba bahanzi bahurijeho ni ukuntu usanga umuhanzi aba icyamamare, agakundwa cyane ariko ugasanga nta modoka afite yo kugendamo kandi rimwe na rimwe ugasanga iyo amaze kuririmba hari ubwo ataha akabwirirwa, ku ishuri akabura amafaranga y’ishuri (ku munyeshuri), ndetse bamwe kubona aho kuba bikabagora nyamara rya torero babarizwamo abayobozi baryo bafite byose.

Ibi bibabaza abahanzi mu gihe usanga aribo baririmba bakitanga maze abakirisitu bakanyurwa bagatanga amaturo nyamara wa muhanzi nyuma y’igitaramo akabura n’amafaranga ya moto.

Gusa nk’umwanzuro, ibi ntibyari bikwiriye gutegereza abategura Groove Awards gusa ahubwo buri mukirisitu, buri muyobozi w’itorero yari akwiriye kumva ko umuhanzi akeneye gusubira muri studio, akeneye iyo modoka yo kumufasha gukora umurimo w’Imana, amafaranga yo kurya n’ayo kwishyura inzu bikomeza kumufasha kwitanga no gukora umurimo w’Imana ndetse n’ibindi bintu nkenerwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ningombwa ko umuhanzi atunga imodoka imufasha mumurimo w imana akabona nibyo kurya kuko ntakandi kazi kabatunga baba bafite abanyamadini bajye bafasha abahanzi nukuri baradususurutsa.

uwonkunda m chantal yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka