Rutsiro: Ubusinzi bwatumye yiba Umubitsi wa koperative ibihumbi 100

Umugabo w’imyaka 47 witwa Ndagijimana Aléxis yafashwe yibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana ubwo yayavanaga mu ishakoshi y’umubitsi wa koperative Girubuzima y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2014 mu masaha ya saa moya z’ijoro, akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Donathile Mukandayisaba, umubitsi wa koperative Girubuzima wari wibwe, yabwiye Kigali Today ko abanyamuryango bari bamutumye kubikuza amafaranga yo guhemba abakozi bari kububakira inzu bateganya kororeramo inkwavu.

Akigera kuri banki, uyu Ndagijimana nawe w’umunyamuryango wayo yaramuhamagaye kuri telefoni igendanwa amusaba kumunyuraho kuri santere yitwa Fuwaye nawe arahaca bicara mu nzu bapanga uburyo abo bakozi bahembwa, ariko yasohoka gato agasanga yakuyemo ibihumbi 100.

Mukandayisaba agira ati “njyewe natumwe amafaranga yo guhemba abakozi kuri banki populaire (banki y’abaturage) ngezeyo Aléxis aramapamagara ansaba ku musanga kuri fuwaye. Nibwo nahamusanze tujya mu nzu ambaza uko turi buhembe abakozi maze ngiye kuri Toilette (ubwiherero) ngarutse nsanga Aléxis yakoze mu ishakoshi avanamo ibihumbi ijana kuko nari nayisize ku meza”.

Uyu Ndagijimana wemera icyo cyaha akanagisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’ubusinzi.

“Njyewe rwose ndasaba imbabazi kuko nari nanyoye ariko amafaranga nayasubije,” Ndagijimana.

Umubitsi w’iyi koperative y’abajyanama b’ubuzima yavuze ko rwose biteguye kumubabarira kuko nawe akimugeraho yasanze asa n’uwasinze, bityo nawe akaba abona ko yaba yarabitewe n’ubusinzi kuko ubusanzwe nta yandi manyanga yari yaragaragaje muri koperative Girubuzima.

Ubu Ndayambaje afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Rutsiro akaba yarafashwe asigaranye amafaranga ibihumbi 96 kuko ngo ibihumbi yahise ayishyura ideni ry’inzoga yari yanyoye.

Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aimable Mbarushimana, ubwo bujura bwabereye mu wuhe murenge, akagari, umudugudu???

muganza yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka