Rwamagana: Batashye Poste de Santé yubatswe ku nkunga y’Abanyakoreya y’Epfo

Abaturage bo mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana barishimira ko babonye ivuriro hafi yabo, mu gihe ubusanzwe bajyaga bakora urugendo rugera ku birometero 8 bajya ku Kigo Nderabuzima cya Ruhunda ari cyo kiri hafi yabo.

Aba baturage bagaragaje ibi byishimo kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2014 ubwo batahaga ivuriro riciriritse (poste de Santé) ryubatswe ku nkunga y’umuryango w’Abanyakoreya witwa «Better World ».

Semana Wellars utuye muri aka kagari ka Nkomangwa avuga ko iri vuriro baryakiriye neza kuko ngo aka gace nta vuriro ryahabaga, ku buryo hari ababyeyi babyariraga mu rugo bitewe no gutinda kugera ku kigo Nderabuzima cya Ruhunda cyitwaga ko kiri hafi mu birometero 8.

Ambasaderi wa Koreya y'epfo mu Rwanda, umuyobozi wa Better world, uw'akarere ka Rwamagana n'abandi bataha ivuriro riciriritse.
Ambasaderi wa Koreya y’epfo mu Rwanda, umuyobozi wa Better world, uw’akarere ka Rwamagana n’abandi bataha ivuriro riciriritse.

Musabyemariya Jeannette, Umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Nkomangwa, avuga ko hari igihe abana bafatwaga n’umusonga cyangwa izindi ndwara zisumbye ubushobozi n’ubumenyi bw’izo bashobora kuvura kandi bigoranye kugera ku kigo Nderabuzima, ariko ngo kuba iri vuriro rije hafi yabo bizakemura ibibazo nk’ibyo, ku buryo izo batazajya bashobora bazajya bahita bohereza abarwayi ku ivuriro.

Umuyobozi w’Umuryango « Better World » wafashije kubaka iri vuriro,
Bwana Kim Kwang Dong, yavuze ko Koreya ari inshuti nyakuri y’u Rwanda ku buryo uyu muryango uzakomeza gukora ibindi bikorwa bifasha abaturage gutera imbere, birimo kubegereza amazi meza ndetse no kubaka amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu murenge wa Munyiginya.

Abaturage ba Munyiginya bavuga ko baruhutse urugendo rw'ibirometero umunani bajya ku kigo nderabuzima.
Abaturage ba Munyiginya bavuga ko baruhutse urugendo rw’ibirometero umunani bajya ku kigo nderabuzima.

Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Hwang Soon Taik, yashimangiye ko ubufatanye burangwa hagati y’u Rwanda na Koreya buzatuma hakorwa ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage bishingiye ku mahirwe n’icyerekezo u Rwanda rufite.

Yagize ati «U Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho na Koreya y’Amajyepfo mu buryo butandukanye. Ariko hari isano ikomeye nshaka kuvuga ho ihuje abaturage b’ibi bihugu byombi; ni ubushake budasanzwe bw’abaturage mu guteza imbere ibihugu byabo. Koreya izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kwiyubaka hagamijwe iterambere ry’ahazaza kandi ndizera ko dushobora guhindura amahirwe y’u Rwanda mu bisubizo binyuze muri ubu bufatanye bukomeye bwa Koreya n’u Rwanda, nk’uko twabibonye uyu munsi dutaha inyubako y’iri vuriro ryiza cyane».

Umuyobozi mukuru wa Better world avuga ko bazakomeza gufasha abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.
Umuyobozi mukuru wa Better world avuga ko bazakomeza gufasha abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Néhémie, yashimiye umuryango Better World na Guverinoma ya Koreya ku bw’iyi Poste de Santé, maze asaba abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bazashobore kwivuriza kuri iri vuriro nta nkomyi.

Iyi Poste de Santé izafasha abaturage bari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 kubona serivise z’ubuvuzi bworoheje, kuboneza urubyaro ku babyeyi ndetse no gukingiza abana.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka